Ikoranabuhanga rya ChatGPT, ryakozwe na OpenAI, rikomeje kuba ihurizo ku isi yose, rihangayikisha abategetsi, abanyamategeko, abashakashatsi n’abakoresha internet.
Ku mugabane wa Afurika, hari ibihugu byafashe icyemezo cyo guhagarika ikoreshwa ry’iri koranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI), ibintu byateje impaka ku birebana n’ubwisanzure bwo kurikoresha, uburyo bwo kurigenzura, ndetse n’ubushobozi bwa Afurika bwo kwinjira mu isoko ry’udushya tw’ikoranabuhanga.
Nk’uko byagaragajwe na Cybernews muri raporo ya Leyi 2025, ibihugu birenga 20 ku isi byashyizeho amategeko mashya ajyanye na ChatGPT, harimo ibihugu 9 byo muri Afurika byafashe icyemezo cyo guhagarika ikoreshwa ry’iri koranabuhanga.
Ibihugu byahagaritse ChatGPT n’impamvu
Eritrea: ChatGPT yahagaritswe kubera interineti ikiri hasi no gukurikirana amakuru ku rwego rukomeye.
Libya: Ihagarikwa ryatewe n’umutekano muke wa politiki n’ibihe bidasobanutse mu mategeko agenga ikoranabuhanga.
Eswatini: ChatGPT yahagaritswe kubera isoko rito, ibibazo mu mategeko, ndetse n’uko OpenAI itari ifite ibikorwa bihamye muri icyo gihugu.
U Burundi: Ibi byatewe n’imiyoborere itaragera ku rwego rwo gushyigikira ikoranabuhanga no kuba politiki isobanutse itaraboneka.
Sudani y’Epfo: Guhagarika ChatGPT byatewe n’imiyoborere ikiri hasi, imiyoboro ya interineti idateye imbere n’intambara ikomeje.
Sudani: Yahagaritse ChatGPT kubera igenzura rikaze ku makuru n’imvururu zishingiye ku ntambara.Repubulika ya Centrafrique: Icyemezo cyafashwe kubera interineti idateye imbere no kuba igihugu gifite imiyoborere ikigaragaramo ibibazo.
Tchad: Guhagarika ChatGPT byatewe n’inzitizi ku ikoreshwa rya interineti no kwivanga kwa politiki mu ikoranabuhanga.
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo: (RDC): ChatGPT yahagaritswe kubera ibihano mpuzamahanga, imiyoboro ya interineti ikiri hasi, n’amategeko ayobora ikoranabuhanga akibura.
Impamvu y’iki cyemezo
Impamvu nyamukuru y’iki cyemezo ni ukugira ngo ibihugu byirinde ingaruka mbi zishobora guterwa n’ikoreshwa ry’ubwenge buhangano ritagenzuwe. Mu bihugu byinshi bya Afurika, interineti iracyari ikibazo, amategeko agenga ikoranabuhanga aracyari make, kandi politiki mu by’ikoranabuhanga ntirashyirwaho mu buryo buhamye. Ibi byose bituma kuba mu isoko ry’udushya rwa AI bishobora kuba ingorabahizi.
Ingaruka ku mugabane wa Afurika
Uyu mwanzuro wagiye ufatwa mu gihe bimwe mu bihugu byateye imbere mu miyoborere no mu ikoranabuhanga nka Nigeria, Kenya, Afurika y’Epfo na Ghana, byamaze kwinjira mu ikoreshwa rya AI mu burezi, ubucuruzi, ubwikorezi n’izindi serivisi. Impuguke zivuga ko ibi bishobora gutuma hari ibihugu byihutira kwinjira mu bukungu bushya bushingiye ku bwenge buhangano, mu gihe ibindi biguma inyuma bikabura amahirwe yo kuba igice cy’impinduramatwara mu rwego rw’inganda n’ubukungu bwa digitale.
Uko ibihugu byinshi bigenda byinjira mu ikoreshwa rya AI, ni ko bishobora gukura ku buryo bwihuse mu guhanga udushya, mu kongera ubukungu no kugera ku iterambere rihamye. Ku rundi ruhande, ibihugu byahagaritse ChatGPT bishobora gusigara inyuma mu isoko mpuzamahanga ry’ikoranabuhanga no mu bushobozi bwo guhanga udushya.
Ijwi ry’abayobozi n’impuguke
Mu nama mpuzamahanga y’ubwenge buhangano yabereye i Kigali, Perezida Paul Kagame yaragize ati:”Afurika ntigomba kongera gusigara inyuma ngo ibe umuguzi gusa. Tugomba kwakira ikoranabuhanga rishya, gufatanya n’abandi no guhatana, kuko ari byo bizadutera imbere.”Ibi byanashimangiwe n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), washyizeho ingamba zigamije guteza imbere AI ishingiye ku bantu, iterambere rirambye, n’ubwisanzure bwo kwihangira udushya, hagamijwe kwirinda ko Afurika yakomeza kuba umufana w’ibihugu bikomeye gusa.
Ihurizo n’amahirwe
Nubwo hari impungenge z’uko AI ishobora kugira ingaruka mbi ku bantu, nk’uko Geoffrey Hinton, uzwi nka “se wa AI”, yabigaragaje, cyangwa ibitekerezo bisaba ko AI yubahiriza agaciro k’umuntu nk’uko Fei-Fei Li abihamya, abahanga bose bahuriza ku kuba Afurika igomba gufata iya mbere aho gutegereza.
Isi yose iri mu rugamba rwo gukora imishinga ikomeye nka Claude (Anthropic), Gemini (Google), Grok (Elon Musk) na AI ya Meta, kandi Afurika ihagaze imbere y’amahitamo akomeye: kuzitira iri koranabuhanga no gusigara inyuma, cyangwa kuryakira, kurigenzura neza no kubaka sisitemu yayo bwite.
Abahanga bagaragaza ko Afurika ishobora kwihutisha iterambere ryayo mu by’ikoranabuhanga niba ibihugu byafata ibyemezo byubaka ubushobozi bwo gukoresha AI mu buryo burambye, bityo bigafasha mu burezi, ubucuruzi, ubwikorezi, ubuzima n’ibindi bikorwa by’igihugu.
Afurika ishobora gutera intambwe ikomeye niba ibihugu byayo byemera gukorana na AI, gushyiraho amategeko aboneye kandi akubahiriza uburenganzira bw’abakoresha, ndetse no guhanga udushya dushingiye ku bikoresho n’ubumenyi by’imbere mu mugabane. Ibi bizatuma umugabane ugera ku iterambere rirambye, wunguka ubumenyi n’ubukungu bugezweho.




















