Mu gihe kanseri yari isanzwe ifatwa nk’indwara yibasira cyane abantu bakuze, ubushakashatsi bushya burerekana ko iri no kwiyongera mu rubyiruko, ibintu bikomeje gutera impungenge ku rwego mpuzamahanga.
Ubwiyongere bwa kanseri zitandukanye
Abashakashatsi bagaragaje ko hari ubwoko bwinshi bwa kanseri bukomeje kwiyongera, burimo:
- Kanseri yo mu mara
- iy’ibere
- iy’umwijima
- iy’impyiko
- iy’uruhago rw’inkari
Ndetse n’iyibasira imyanya myibarukiro
Muri izo, kanseri yo mu mara n’iy’ibere ni zo zigaragara cyane mu rubyiruko, aho buri mwaka abarenga ibihumbi 11 bayirwara.
Nubwo hari ibintu bizwiho guteza kanseri nko kunywa itabi, inzoga, kudakora imyitozo ngororamubiri no kurya nabi, ubushakashatsi bwerekanye ko ibyo bidasobanura neza impamvu iyi ndwara iri kwiyongera.
Icyagaragaye cyane ni umubyibuho ukabije, umaze kwiyongera kuva mu myaka ya 1990. Abahanga bavuga ko ibinure byinshi mu mubiri bishobora guhindura imikorere y’imisemburo nka insuline, bikongera ibyago bya kanseri.
Ariko na bwo si igisubizo cyuzuye, kuko nk’urugero, muri kanseri yo mu mara, abantu bake ni bo igaragara ko iterwa n’umubyibuho, abandi benshi impamvu ikaba itaramenyekana
Ibyo wakora ngo ugabanye ibyago byo kwandura Canceli
Nubwo impamvu zose zitaramenyekana, inzobere zivuga ko hari ibyo umuntu yakora:
- Kwirinda itabi
- Gukora imyitozo ngororamubiri
- Kugenzura ibiro
- Kugira imirire iboneye
Bivugwa ko hafi 40% bya kanseri ku isi bishobora kwirindwa binyuze mu mibereho myiza.
Abashakashatsi banibutsa ko nubwo kanseri mu rubyiruko yiyongera, igipimo cyayo kiracyari hasi ugereranyije n’abakuze.Urugero, mu rubyiruko 1,000, umwe gusa ni we urwara kanseri buri mwaka, mu gihe mu bantu bakuze bagera kuri 1 mu 100.
Abahanga baracyakora ubushakashatsi ku bindi bishobora kuba bitera kanseri, birimo: ibiribwa byatunganyijwe cyane, imiti ihoraho nka PFAS, ikoreshwa rya antibiyotike, ihumana ry’ikirerendetse n’imiterere ya bagiteri zo mu mara.Ibi byose biracyari gukorwaho ubushakashatsi kugira ngo hamenyekane ukuri ku mpamvu zituma kanseri yiyongera mu rubyiruko.