Umuhanzi Tessy yahakanye amakuru amaze iminsi acicikana avuga ko yatandukanye n’umugabo we Shizzo, nyuma y’amezi umunani gusa bakoze ubukwe.
Mu minsi ishize, ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amakuru avuga ko Tessy na Shizzo batangiye inzira yo gutandukana burundu. Bamwe mu bakurikiranira hafi iby’aba bombi bavugaga ko nubwo bitaba ari ukuri, ayo makuru ashobora kuba afite aho ahera.
Tessy, abinyujije kuri Instagram ye, yasobanuye ko amakuru avuga ko urugo rwe ruri mu bibazo atari ukuri, ahubwo ko ari ibihuha biri gukwirakwizwa n’abantu.
Yakomeje yanenga abakomeje gusakaza ayo makuru, avuga ko ababikora bafite ikibazo.
Tessy na Shizzo bakoze ubukwe mu mezi umunani ashize, bakaba bari bamaze igihe bagaragaza ibyishimo by’ubuzima bwabo nk’umugabo n’umugore.










