I burengera zuba abanyeshuri ibihumbi 17 bataragera ku ishuri, ubuyobozi bwagaragaje icyakorwa

Abana bagera ku 17,000 bo mu Ntara y’Iburengerazuba bamaze kubarurwa nk’abataragera ku ishuri kuva umwaka w’amashuri wa 2026 watangira, mu gihe ubuyobozi buvuga ko ubukene n’ibikoresho by’ishuri biri mu mpamvu z’iki kibazo.

Aba bana bangana na hafi 2% by’abanyeshuri bari bateganyijwe kwiga muri iyi ntara. Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Jean Bosco Ntibitura, yavuze ko aba bana badakwiye kwitiranywa n’abataye ishuri, kuko bo ari abana ubuyobozi bwabaruye nk’abataratangira kwiga muri uyu mwaka.

Ibi Guverineri Ntibitura yabigarutseho ku wa 24 Nzeri 2026, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru.

Ubukene buri mu mpamvu zituma abana batagera ku ishuri

Ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba buvuga ko bumwe mu buryo bwagaragajwe n’ababyeyi butuma abana batangira amashuri batinze ari ubushobozi buke bwo kubona ibikoresho by’ishuri.

Hari ababyeyi bavuga ko iyo badashoboye kubona ibikoresho byose umwana asabwa, bishobora gutuma batamujyana ku ishuri mu gihe amasomo yatangiye.

Guverineri Ntibitura yavuze ko nubwo umubyeyi ashobora guhabwa urutonde rw’ibikoresho umwana akeneye, kuba atabibonye byose bitagomba kuba impamvu yo kumubuza kujya kwiga.

Ati: “Nk’umubyeyi ashobora guhabwa ibyo ishuri risaba ariko ntabibone, ariko bakwiye kuvugana n’ishuri, ababyeyi bakaba bashaka ibyo bikenewe, abana bakaba bagiye ku ishuri.”

Yongeyeho ko ubukene buri mu mpamvu zishobora kuba zituma bamwe mu bana bataragera ku ishuri.

Ati: “Ubukene burimo mu byatumye abana bataraza ku ishuri. Burya iyo umubyeyi atarabasha kubona ibyo umwana we akeneye kugira ngo ajye ku ishuri, ni ubukene buba bwabiteye.”

Ubuyobozi burasaba amashuri korohereza ababyeyi

Ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba buvuga ko bukomeje gukorana n’ababyeyi kugira ngo hamenyekane impamvu zituma aba bana bataragera ku ishuri.

Guverineri Ntibitura yavuze ko hakomeje ubukangurambaga bwo gusaba ababyeyi kugeza abana ku ishuri, mu gihe abayobozi b’ibigo by’amashuri basabwa korohereza ababyeyi batabashije kubona ibikoresho byose.

Ati: “Turakomeza gukangurira ababyeyi kuzana abana ku ishuri, tunasaba abayobozi b’ibigo korohera ababyeyi, umwana ibyo abonye akaba yakoroherezwa agatangira kwiga mu gihe umubyeyi akibishaka.”

Ubwitabire bw’amashuri bumaze kwiyongera

Kugeza ku wa 17 Nzeri 2026, abanyeshuri 961.184 bari bamaze kwitabira amashuri mu banyeshuri 988.176 bari bateganyijwe mu Ntara y’Iburengerazuba.

Ibi byari bingana na 97%, mu gihe ubu ubuyobozi buvuga ko ubwitabire bumaze kugera kuri 98%.

Ubuyobozi buvuga ko gukomeza gukorana n’ababyeyi ndetse no korohereza abana batabashije kubona ibikoresho byose ari zimwe mu ngamba zishobora gufasha kugabanya umubare w’abana bataratangira ishuri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *