Benoit Iradukunda

Benoit Iradukunda ni umunyamakuru wa Gate of Wise, wandika kandi agatangaza amakuru agezweho, asesenguye kandi afitiye akamaro umuryango nyarwanda n’isi muri rusange, arangwa no kwandika ukuri, kwizerwa no gukora kinyamwuga mu itangazamakuru.

Madamu Jeannette Kagame yatashye ‘Imbuto Hub’ i Bugesera

Madamu Jeannette Kagame kuri uyu wa Gatanu yitabiriye umuhango wo gutaha ikigo cyiswe Imbuto Hub giherereye mu Murenge wa Nyamata, Akarere ka Bugesera, cyubatswe ku bufatanye n’Umuryango Imbuto Foundation kugira ngo gitange serivisi zitandukanye ku baturage ku buntu. Iki kigo kizajya gitanga serivisi zirimo ubujyanama ku buzima n’imibereho, amahugurwa y’imyuga, ikoranabuhanga, imikino n’imyidagaduro, irerero ry’abana…

Soma inkuru yose

Abanyarwanda bacurujwe mu mahanga bamaze gutahuka

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Emmanuel Ugirashebuja, yatangaje ko hagati ya Nyakanga 2025 na Werurwe 2026, Abanyarwanda 289 bari baracurujwe mu bihugu bitandukanye bamaze gutahukanwa ku bufatanye bw’inzego za Leta n’abafatanyabikorwa. Yabitangaje mu gihe u Rwanda rukomeje kongera ingamba zo kurwanya icuruzwa ry’abantu, by’umwihariko iryambukiranya imipaka. Imibare yatangajwe igaragaza ko muri abo…

Soma inkuru yose

Ramjaane Joshua yavuze ko azasangiza amahanga amateka y’u Rwanda

Umunyarwenya Ramjaane Joshua Niyoyita yavuze ko gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi byamusigiye umukoro ukomeye wo gukoresha ijwi n’urubuga afite mu kumenyekanisha amateka y’u Rwanda, cyane cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho asigaye akorera ibikorwa byinshi. Mu ruzinduko yakoranye n’Umuhanzi Mico The Best, Umunyarwenya Clapton Kibonke ndetse n’itsinda ry’abafatanyabikorwa ba…

Soma inkuru yose

Kamonyi: Umugabo yasanzwe yapfiriye mu nzu, hatangijwe iperereza

Umugabo witwa Nsanzimana Justin wo mu Mudugudu wa Nyagatare, Akagari ka Gihara, Umurenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, yasanzwe yitabye Imana mu nzu yabagamo, bikekwa ko yiyambuye ubuzima. Inzego zibishinzwe zatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye uru rupfu. Amakuru yamenyekanye ku wa 20 Nyakanga 2026, nyuma y’uko umwe mu baturanyi be yumvise radiyo yo…

Soma inkuru yose

Vestine na Dorcas basohoye amashusho y’indirimbo nshya “Itabaza”

Itsinda ry’abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas, ryashyize hanze amashusho y’indirimbo yabo nshya yise “Itabaza”, ikubiyemo ubutumwa bwo kwizera Imana no kuyiringira mu bihe byose. Iyi ndirimbo igaruka ku kuba Imana itandukanye n’abantu, ko idahinduka kandi ko iyo itanze isezerano irisohoza nk’uko yabivuze. Mu magambo ayigize, aba baririmbyi bashishikariza abakristo…

Soma inkuru yose

Iminota 120 isize Espagne yanditse amateka mashya ku Isi

Ikipe y’Igihugu ya Espagne yegukanye Igikombe cy’Isi cya 2026 cyabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexico, nyuma yo gutsinda Argentine igitego 1-0 cyatsinzwe na Ferran Torres mu minota y’inyongera, ku mukino wa nyuma wabaye kuri iki Cyumweru. Uyu mukino waranzwe n’ihangana rikomeye, kuko iminota 90 isanzwe yarangiye amakipe yombi anganya 0-0. Gusa…

Soma inkuru yose

AG Promoter yavuze abo Diamond Platnumz ashobora kubanza guhura na bo i Kigali

Umwe mu bamamaye mu gutegura no kwamamaza ibitaramo mu Rwanda, Agiraneza Pacifique uzwi nka AG Promoter, yatangaje ko mu gihe umuhanzi wo muri Tanzania, Diamond Platnumz, yagera mu Rwanda, ashobora kuzabanza gushaka guhura n’abantu babiri barimo Kagarara (Ashton Small) na The Ben. Ibi AG Promoter yabivuze nyuma y’uko Kagarara asoje urugendo rwamuzengurukije ibihugu bitandukanye byo…

Soma inkuru yose

Shakira na Burna Boy biteguye gutaramira ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi

Shakira na Burna Boy bakoze imyitozo ya nyuma n’itsinda ry’abana b’ababyinnyi rya Ghetto Kids ryo muri Uganda, mu rwego rwo kwitegura igitaramo kizasusurutsa abafana mu kiruhuko cy’igice cya mbere cy’umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026. Aba bahanzi bagaragaye bakorana imyitozo n’aba bana bamamaye ku Isi kubera impano yabo mu kubyina. Ghetto Kids yigeze no…

Soma inkuru yose

Abakekwaho Jenoside babiri bafatiwe mu Budage no muri Canada

Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda (NPPA) bwatangaje ko Innocent Sebagoyi na Laurent Nduwayezu bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batawe muri yombi nyuma y’imyaka bihishahisha mu Budage no muri Canada. Sebagoyi yafashwe ku wa 1 Nyakanga 2026, mu gihe Nduwayezu yafashwe ku wa 22 Kamena 2026. NPPA yavuze ko Sebagoyi yafashwe hashingiwe ku…

Soma inkuru yose

Diamond Platnumz na Zuchu gatanya ishobora kurangira nta mutungo bagabanye

Mu gihe hakomeje kuvugwa amakuru y’uko umubano wa Diamond Platnumz na Zuchu wageze ku musozo ndetse ushobora gukurikizwa n’ubusabe bwa gatanya, amagambo aherutse gutangazwa na Diamond Platnumz ku mutungo we yakomeje gukurura impaka ku mbuga nkoranyambaga. Mu minsi ishize, Zuchu yatangaje ko we na Diamond Platnumz batakiri mu rukundo, ibintu byatunguranye kuko bombi bari bamaze…

Soma inkuru yose

Argentina isezereye u Bwongereza igera ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi

Ikipe y’igihugu ya Argentina yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 nyuma yo gutsinda u Bwongereza ibitego 2-1 mu mukino wa 1/2 wabereye muri Atlanta, ikomeza urugendo rwo gushaka kwisubiza igikombe. Uyu mukino watangiye amakipe yombi atangirana imbaraga asatira, ariko igice cya mbere kirangira ari ubusa ku busa. Mu gice cya kabiri, u…

Soma inkuru yose

Minisitiri Mukazayire yavuze icyihutirwa mu kubaka Amavubi akomeye

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yatangaje ko imwe mu ntego z’ibanze Minisiteri ayoboye yihaye ari ukubaka ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru, Amavubi, ishobora guhatana ku rwego mpuzamahanga no kongera kwitabira amarushanwa akomeye. Yabigarutseho ku wa Kabiri mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, cyagarutse ku isesengura ry’umwaka w’imikino ushize, ibyagezweho ndetse n’ibiteganyijwe mu bihe biri imbere. Mukazayire yavuze ko…

Soma inkuru yose

DJ Sonia yahaye imbabazi Pizzo Cassien na Kazungu Kaboss

DJ Sonia, umwe mu banyamakuru ndetse n’abavangamiziki bazwi mu Rwanda, yatangaje ko yafashe icyemezo cyo kubabarira abantu bari bakurikiranywe n’inzego z’ubutabera bazira kumuhohotera no kumusebya bakoresheje imbuga nkoranyambaga. Uyu mwanzuro yawutangaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yavuze ko yawufashe amaze gutekereza ku ngaruka amakimbirane nk’ayo ashobora kugira ku babigizemo uruhare ndetse no ku miryango…

Soma inkuru yose

Visit Rwanda yatangiye ubufatanye bushya na Aston Villa nyuma yo gusoza amasezerano na Arsenal

Visit Rwanda yinjiye mu masezerano mashya y’ubufatanye n’ikipe ya Aston Villa yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bwongereza (Premier League), aho ikirango cyayo kizajya kigaragara ku gituza cy’umwambaro w’iyi kipe. Aya masezerano aje nyuma y’uko ubufatanye Visit Rwanda yari imaze imyaka umunani ifitanye na Arsenal burangiye hasozwa umwaka w’imikino wa 2025-2026. Mu rwego rwo gukomeza…

Soma inkuru yose

Ariel Wayz ni we muhanzi rukumbi uhagarariye u Rwanda mu bihembo bya AFRIMMA 2026

Umuhanzikazi Ariel Wayz ni we wenyine uhagarariye u Rwanda ku rutonde rw’abahanzi bahataniye ibihembo bya African Muzik Magazine Awards (AFRIMMA) 2026, kimwe mu bihembo bikomeye bihabwa abahanzi b’abanyafurika. Ariel Wayz yatoranyijwe mu cyiciro cya Best Female Artist East Africa, aho azahangana n’abahanzi bakomeye bo mu karere barimo Zuchu na Abigail Chams bo muri Tanzania, Winnie…

Soma inkuru yose

Abanyeshuri barenga Ibihumbi 258 mu bizamini bya Leta by’amashuri yisumbuye

Ibizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuri wa 2025/2026 mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (O-Level) n’icyiciro cya kabiri (A-Level) biratangira ejo ku wa Gatatu, tariki ya 15 Nyakanga 2026, hirya no hino mu Rwanda. Ibi bizamini biteganyijwe ko bizasozwa ku wa 24 Nyakanga 2026, nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’inzego zibishinzwe kuri uyu wa Kabiri…

Soma inkuru yose

NHIC Yakoresheje Ubwenge Buhangano na ‘e-Banguka’ mu Guhindura Urwego rw’Ubuzima

Ikigo cy’Igihugu Gikusanya Amakuru Ajyanye n’Ubuzima (NHIC) cyatsinze intambwe ikomeye mu mavugurura y’urwego rw’ubuvuzi mu Rwanda, nyuma yo gutangaza ko ubu gifite ubushobozi bwo gukusanya amakuru afite ubuziranenge n’icyizere ku gipimo cya 90,1%. Ibi byatangarijwe mu nama yahuje ibihugu byo muri Afurika ku wa 13 Nyakanga 2026, aho n’u Rwanda rwagaragaje ko ubu buryo bushya…

Soma inkuru yose

Perezida Kagame Yageze i Doha mu Ruzinduko rwo Gufata mu Mugongo Umuryango wa Cyami wa Qatar

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yageze i Doha muri Qatar mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, mu ruzinduko rugamije kwifatanya n’iki gihugu mu kababaro k’urupfu rwa Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani, watabarutse ku wa 12 Nyakanga 2026. Umukuru w’Igihugu n’itsinda yari ayoboye bakiriwe ku Kibuga cy’Impuzamahanga n’abayobozi batandukanye, barimo Minisitiri Ushinzwe…

Soma inkuru yose

Ashton Hall na Kagarara bari mu nzira berekeza i Kigali bavuye muri Benin

Umunyamerika Ashton Hall, uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga mu bijyanye n’imikino n’imyidagaduro, arimo gukomeza urugendo rwe ruzenguruka ibihugu bitandukanye bya Afurika. Nyuma yo kuva mu gihugu cya Benin, amakuru aremeza ko igihugu gikurikiyeho agomba gusura ari u Rwanda. Muri uru rugendo rwo guhura n’abafana be no gukora imikino itandukanye, Ashton Hall ntarimo kugenda wenyine. Ari…

Soma inkuru yose

Bruce Melodie na The Ben basabye abafana gushyigikira ubumwe mu muziki nyarwanda

Abahanzi bakomeye mu Rwanda, Bruce Melodie na The Ben, basabye abakunzi b’umuziki gushyigikira ubumwe n’imikoranire hagati y’abahanzi, mu gihe bitegura gutangira ibitaramo bizenguruka igihugu byiswe “Summer Country Tour”. Ibi babigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye muri Camp Kigali, aho bagaragaje ko igihe kigeze kugira ngo amarushanwa hagati y’abahanzi abe ayubaka uruganda rw’umuziki aho kuba ayarusenya. The…

Soma inkuru yose

Putin yavuze ko intambara itazarangira u Burusiya butaragera ku ntego zabwo

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yongeye gushimangira ko igihugu cye kitazahagarika ibikorwa bya gisirikare muri Ukraine kugeza igihe intego zacyo zose zizaba zagezweho, nubwo Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yakomeje gusaba ibiganiro by’amahoro hagati y’impande zombi. Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ihuriro ry’ubukungu ryabereye i Saint Petersburg ku wa 5 Kamena 2026, Putin yavuze ko…

Soma inkuru yose

Mazutu yazamutseho 722 Frw, RURA itangaza ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli

Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli bizatangira gukurikizwa guhera ku wa 6 Kamena 2026 Saa Kumi n’Ebyiri za mu gitondo, aho litiro ya mazutu yiyongereyeho amafaranga 722 Frw mu gihe iya lisansi yagumye ku giciro yari isanzweho. Nk’uko byatangajwe na RURA, litiro ya lisansi izakomeza kugurishwa 2.938 Frw, mu gihe litiro ya…

Soma inkuru yose

The Ben yateguje indirimbo nshya ‘Inshallah’ mbere ya Summer Country Tour

Umuhanzi nyarwanda The Ben yatangaje ko mu cyumweru gitaha azashyira hanze indirimbo nshya yise “Inshallah”, mu rwego rwo gutegura abakunzi b’umuziki we mbere y’uruhererekane rw’ibitaramo bya Summer Country Tour 2026 azahuriramo na Bruce Melodie. Iyi ndirimbo nshya izaba ari imwe mu mishinga mishya The Ben agejeje ku bakunzi be muri uyu mwaka wa 2026, nyuma…

Soma inkuru yose

Amavubi akomereje imyiteguro muri Misiri nyuma y’ihagarikwa ry’imikino ya gicuti yari kubera muri Maroc

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yakomereje umwiherero wayo i Cairo mu Misiri nyuma y’uko imikino ibiri ya gicuti mpuzamahanga yari iteganyijwe kubera muri Maroc ihagaritswe ku mpamvu z’umutekano n’iz’ubuzima. Amavubi yari yateganyijwe gukina n’Ikipe y’Igihugu ya Comores ku wa 6 Kamena 2026 ndetse na Tanzania ku wa 9 Kamena 2026, mu mikino yari kubera mu…

Soma inkuru yose

Kabuga Félicien agiye gushyingurwa mu Bubiligi nyuma y’imyaka myinshi ari mu maboko y’ubutabera mpuzamahanga

Kabuga Félicien, umwe mu bantu bakurikiranyweho uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ategerejwe gushyingurwa mu Bubiligi nyuma y’urupfu rwe rwabereye mu Buholandi ku wa 16 Gicurasi 2026. Amakuru aturuka ku bantu bakurikiranira hafi iki kibazo agaragaza ko imyiteguro yo kumushyingura igeze kure, aho biteganyijwe ko umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma ushobora kubera mu…

Soma inkuru yose

Muhanga: Umusore akurikiranyweho kwica nyina

Umusore witwa Nzayisenga Onesphore wo mu Karere ka Muhanga ari mu maboko y’inzego z’umutekano nyuma yo gukekwaho kwica nyina, Mukampfizi Béatha w’imyaka 66 y’amavuko. Ibi byabereye mu Mudugudu wa Gakomeye, Akagari ka Kanyinya, Umurenge wa Muhanga, aho amakuru y’ibanze agaragaza ko amakimbirane yo mu muryango ashobora kuba yarabaye intandaro y’icyo gikorwa. Bamwe mu baturage bavuga…

Soma inkuru yose

Menya impamvu zituma umuntu yavugira hejuru undi akavugira hasi?

Uburyo abantu bavuga ntibuba bumwe. Hari abavuga ijwi riranguruye ku buryo bumvikanira kure, mu gihe abandi bavuga buhoro bigasaba ko ubegera cyangwa ukabatega amatwi cyane kugira ngo wumve ibyo bavuga. Abahanga bavuga ko ibi biterwa n’impamvu zitandukanye zirimo imiterere y’umuntu, ubuzima bwe ndetse n’aho yakuriye. Imiterere n’imico by’umuntu Hari abantu bavukana cyangwa bakakura bafite imiterere…

Soma inkuru yose

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League yongera gushimangira ubufatanye na Visit Rwanda

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yashimiye ikipe ya Paris Saint-Germain nyuma yo kwegukana Igikombe cya UEFA Champions League cya 2025/26, anashimangira akamaro k’ubufatanye iyi kipe ifitanye na gahunda ya Visit Rwanda. Ibi Perezida Kagame yabigarutseho mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X nyuma y’umukino wa nyuma wabereye muri Puskás Aréna, aho PSG yatsinze…

Soma inkuru yose

RIB isabwe gukurikirana TMP mbere y’uko abaturage benshi bahomba

Mu gihe hirya no hino mu Rwanda hakomeje kumvikana ubucuruzi bw’ikoranabuhanga buzwi nka TMP (The Market Practice), abaturage barasaba inzego zibishinzwe zirimo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) gukurikirana imikorere yabwo mbere y’uko abaturage benshi bahomba amafaranga yabo. TMP ikomeje kwamamara cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga no mu matsinda atandukanye, aho abantu bashishikarizwa gushora amafaranga babwirwa ko…

Soma inkuru yose

Kenneth Law yemeye ibyaha byo gufasha abantu kwiyahura

Kenneth Law, umugabo w’Umunya-Canada ukurikiranyweho kugurisha uburozi ku bantu bo mu bihugu bitandukanye, yemeye ibyaha 14 byo gufasha abantu kwiyahura mu rubanza rwabereye mu Ntara ya Ontario. Uyu mugabo w’imyaka 60 yemeye ibi byaha mu masezerano yagiranye n’Ubushinjacyaha, aho yemeye uruhare rwe mu rupfu rw’abantu batandukanye bo muri Canada. Nyuma y’ayo masezerano, ibirego by’ubwicanyi yari…

Soma inkuru yose

RwandAir yongeye gusubukura ingendo zo muri Qatar na UAE nyuma y’amezi atatu zihagaze

Sosiyete Nyarwanda ikora ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir, yatangaje ko guhera tariki ya 1 Kamena 2026 izongera gukora ingendo zayo zerekeza ndetse ziva mu Mujyi wa Doha muri Qatar no mu Mujyi wa Dubai muri United Arab Emirates, nyuma y’igihe zari zarahagaritswe kubera umutekano muke mu Burasirazuba bwo Hagati. Izi ngendo zari zarahagaritswe kuva tariki…

Soma inkuru yose

Gatsibo: Abaturage babiri bafungiwe gutera amazirantoki mu rugo rwa mudugudu

Abaturage babiri bo mu Karere ka Gatsibo, barimo umusore na nyina, batawe muri yombi bakekwaho gutera amazirantoki mu rugo rw’Umuyobozi w’Umudugudu wa Kinunga, uherereye mu Kagari ka Rwimitereri, Umurenge wa Murambi. Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 28 Gicurasi 2026, aho abo bakekwa bivugwa ko bageze kwa Mudugudu bakamena amazirantoki ku muryango w’inzu ndetse…

Soma inkuru yose

Akarere ka Rulindo kavuze ku makimbirane y’umuryango wa Habimana n’umugore we

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo bwatangaje ko buri gukurikirana ikibazo cy’amakimbirane amaze igihe hagati ya Habimana Vincent n’umugore we, buhamya ko hari amakuru yatangajwe adafite ishingiro arimo ayo gufungira abaturage mu biro by’umurenge. Iki kibazo cyakuruye impaka nyuma y’uko Habimana Vincent avuze ko ubuyobozi bw’Akagari ka Karengeri mu Murenge wa Burega bwifatanyije n’umugore we kugurisha imwe…

Soma inkuru yose

Teng Teng yasabye gusubizwa imbuga nkoranyambaga ze nyuma yo gutandukana na ‘manager’ we

Umwana w’umunyarwenya akaba n’icyamamare ku mbuga nkoranyambaga, Teng Teng, ari kumwe n’umuryango we, batangaje ko bafite impungenge zikomeye nyuma y’uko bavuga ko uwari ushinzwe kureberera inyungu ze, Michael, yigaruriye imbuga nkoranyambaga z’uyu mwana ndetse akamwambura ububasha bwo kuzigenzura. Mu byo batangaje, bavuga ko izo mbuga zafunguwe mu mazina ya Teng Teng kandi zikaba zarubatswe hashingiwe…

Soma inkuru yose

Benzoo yavuze ko yiteguye guha Abanyarwandakazi n’Abanyarwanda ibirori bitazibagirana

Umuhanzi w’icyamamare muri Afurika y’Epfo mu njyana ya Amapiano, Benzoo, yavuze ko yiteguye gutanga igitaramo cyihariye mu Rwanda ubwo azaba yitabiriye iserukiramuco rya Ivy Summer Fest riteganyijwe kubera mu Karere ka Rubavu. Uyu muhanzi uri mu bagezweho muri Afurika y’Epfo no mu bindi bihugu bya Afurika, azataramira bwa mbere mu Rwanda ku wa 4 Nyakanga…

Soma inkuru yose

Rutsiro: Abaturage basabwe gukaza amarondo nyuma y’ikorwa ry’ubujura bw’Ibendera ry’Igihugu

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Manihira mu Karere ka Rutsiro bwongeye gusaba abaturage gukaza amarondo no kurushaho kwita ku mutekano, nyuma y’uko Ibendera ry’Igihugu ryari rimaze iminsi ryibwe ribonetse rirambuye mu ishyamba hafi y’umugezi wa Rutsiro. Iri bendera ryari ryaribwe ku biro by’Akagari ka Muyira, mu Murenge wa Manihira, aho amakuru y’ikorwa ry’ubujura yamenyekanye mu gitondo cyo…

Soma inkuru yose

Abayisilamu basabwe gukomeza kwimakaza urukundo n’ubufatanye mu kwizihiza Eid Al-Adha

Abayisilamu bo hirya no hino mu Rwanda bizihije Eid Al-Adha, umwe mu minsi mikuru ikomeye mu Idini ya Islam, basabwa gukomeza kwimakaza urukundo, gufashanya no gusangira n’abatishoboye Uyu munsi ku rwego rw’igihugu byabereye kuri Kigali Pele Stadium i Nyamirambo, aho hateraniye ibihumbi by’Abayisilamu mu isengesho ryayobowe n’abayobozi b’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda. Mu nyigisho zatangiwe muri…

Soma inkuru yose

Miss Rwanda 2020, Nishimwe Naomi n’umugabo we bakomeje kunezererwa i Bali

Nyampinga w’u Rwanda 2020, Nishimwe Naomi hamwe n’umugabo we Michael Tesfay bakomeje kuryoherwa n’urugendo rwabo rw’ubukerarugendo ku Kirwa cya Bali, kimwe mu bice bikurura ba mukerarugendo benshi ku Isi. Aba bombi bamaze iminsi basangiza abakunzi babo amafoto n’amashusho binyuze ku mbuga nkoranyambaga, bagaragaza uburyo bakomeje kunezezwa n’ubwiza bw’iki kirwa kizwiho imico gakondo, inyanja nziza ndetse…

Soma inkuru yose

Uganda: Urupfu rw’umufana wa Arsenal rwongeye kuzamura impungenge ku makimbirane y’abafana b’amakipe

Urupfu rw’umumotari Denis wari uzwi nk’umufana wa Arsenal mu Mujyi wa Kampala muri Uganda, rwongeye gutuma abantu benshi bagaruka ku kibazo cy’amakimbirane hagati y’abafana b’amakipe y’umupira w’amaguru, cyane cyane iyo amarangamutima yarenze urugero. Uyu mugabo w’imyaka 34 yapfuye nyuma y’impaka bivugwa ko yagiranye n’undi mugabo bivugwa ko ari umufana wa Manchester United. Polisi ya Uganda…

Soma inkuru yose