Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubuhanzi muri Tanzania, BASATA, rwafatiye umuhanzi Rajab Abdul Kahali uzwi nka Harmonize, ibihano nyuma yo gusanga amashusho y’indirimbo ye yitwa “Kudos” atubahiriza amahame mbwirizamuco agenga ubuhanzi muri icyo gihugu.
Nk’uko ibinyamakuru byo muri Tanzania byatangaje, BASATA yavuze ko ayo mashusho y’indirimbo “Kudos” atubahiriza umuco n’imyitwarire biteganyijwe mu bikorwa by’ubuhanzi, ndetse ko abangamira icyubahiro cy’abayareba cyangwa abayumva.
BASATA yategetse Harmonize gukuraho ayo mashusho ku mbuga nkoranyambaga ze, ndetse imuca amande ya miliyoni 5 z’amashilingi ya Tanzania, agomba kwishyura mu gihe kitarenze iminsi 14 uhereye igihe icyemezo cyafatiwe.
Ku gipimo cy’ivunjisha cyo ku wa 24 Nzeri 2026, miliyoni 5 z’amashilingi ya Tanzania zingana hafi na miliyoni 2.8 z’amafaranga y’u Rwanda.
Uretse ayo mande, Harmonize yahagaritswe gukora ibikorwa by’ubuhanzi kugeza igihe azaba yujuje ibisabwa n’icyemezo cya BASATA.
Urwo rwego kandi rwavuze ko kugeza igihe icyemezo cyafatwaga, rutari rwakiriye ubusobanuro cyangwa ubwiregure bwa Harmonize kuri icyo kibazo.
Umuyobozi wakoze amashusho y’indirimbo “Kudos”, Kennedy David Sanga, na we yafatiwe ibihano bijyanye n’ayo mashusho. BASATA yamuciye miliyoni 5 z’amashilingi ya Tanzania, imusaba kuyakuraho ku mbuga nkoranyambaga ndetse no guhagarika ibikorwa by’ubuhanzi kugeza igihe azaba yubahirije icyemezo.
Ibi bihano biri mu byemezo BASATA yafashe ku bantu n’ibigo bitandukanye mu rwego rwo gukomeza kubahiriza amategeko, amabwiriza n’amahame mbwirizamuco agenga urwego rw’ubuhanzi muri Tanzania.







