Aka kanyamaswa karatangaje! Menya by’inshi kuri MeerKat

Meerkat ziba mu muryango umwe
Yisangize abandi

Akanyamaswa kitwa Meerkat kamaze iminsi gashimisha abantu ku mbugankoranyambaga ni gati ki? Ese kaba he, karya iki?,  muri iyi nkuru turareba ibyo wibaza byose Kandi utazi kuri iyi nyamaswa!

Meerkat akanyamaswa kari gushimisha abantu

Meerkat ni iki?

Meerkat ni inyamaswa nto yo mu bwoko bw’inyamabere iboneka mu butayu bwo mu majyepfo ya Afurika. Nubwo izina ryayo ririmo “Kat/injagwe”  ntaho ihuriye n’injangwe!

Meerkat ni inyamaswa y’ubwenge kandi ikunda kubana n’izindi, ikunze kugaragara ihagaze ku maguru abiri y’inyuma nk’umuntu

Meerkat Iba He?

Meerkats ziboneka ahantu hashyushye kandi hasukuye cyane, harimo:

  • Ubutayu bwa Kalahari (mu gihugu cya Botswana)
  • Ubutayu bwa Namib (Namibiya)
  • Ibice bimwe bya Afurika y’Epfo n’ Angola

Zituye mu myobo minini zicukura munsi y’ubutaka, izifasha kuguma ahakonje ku manywa n’ahashyushye n’ijoro. Iyo myobo igira ibumba byinshi kandi ishobora guturwamo na meerkat zigera kuri 40 mu itsinda rimwe.

Meerkat ziba mu muryango umwe

Imibereho ya Meerkat mu Itsinda

Meerkats ni inyamaswa z’imiryango. Zibana mu dutsiko akenshi atu dutsiko tugizwe n’abavandimwe, kandi zikorera hamwe kugira ngo zibashe kubaho.

Imirimo zikora mu miryango

Utu tunyamaswa tugabana Imirimo tuzajya dukora mu miryango, dore uko niba bimeze:

  • Abarinzi (Sentinels):

Meerkat imwe cyangwa nyinshi zihagarara hejuru y’umwobo zicunga niba nta zindi nyamwaswa zishaka gutera umuryango.

  • Abita ku bana (Babysitters):

Mu gihe izindi ziya gukora akazi, hari iziguma mu mwobo zita ku bana bato.

  • Abashakisha ibiryo (Foragers):

Izi zicukura ubutaka zishaka ibyo kurya zifashishije inzara zikomeye n’amazuru.

Meerkat Irya Iki?

Meerkat ni umuhigi w’inigwahabiri (udusimba duto), ariko irya ibintu bitandukanye biboneka aho iri, harimo:

  • Udusimba (nk’udukoko
  • Udusimba duto nk’inzoka nto
  • Amagi y’inyoni
  • Ibiti n’imbuto rimwe na rimwe.

Ubwenge n’Itumanaho rya Meerkat

Meerkat igira urusobe rw’amajwi ruteye imbere, irimo amajwi arenga 30 atandukanye. Ikoresha amajwi mu buryo bukurikira:

  • Gutanga ubutumwa bwo kuburira izindi.
  • Kuyobora uko itsinda ryose ryimuka
  • Gutabaza
  • Gutanga amategeko

Meerkat kandi zigaragaza ubwenge no gukorera hamwe mu gihe cyo guhiga cyangwa kwirinda ibibazo.

Kuki Meerkats Zihagarara?

Imwe mu myitwarire izwi cyane ya meerkat ni uguhagarara ku maguru abiri y’inyuma. Ibi bifite impamvu zikomeye:

  • Kurinda no gutahura abanzi

Kugira ngo ibone hakiri kare abanzi nk’ingona, inzoka, cyangwa undi mwanzi biyisaba guhagarara.

  • Kwirinda ubushyuhe

Meerkat zikunda kwiyicaza ku zuba mu gitondo, zikagarama kugira ngo zishyuhe nyuma y’ijoro rikonje.

Meerkat ihagaze ku magauru abiri nk'umuntu

Uko Meerkats Byororoka

  • Meerkat y’ingore ibyara hagati y’abana 2–5 kandi itwita mu gihe kingana n’ibyumweru 11.
  • Abo bana bavuka batarabona neza kandi badafite ubwoya, bamara ibyumweru bike mu mwobo.
  • Itsinda ryose rifasha kurera abo bana. Meerkat ni inyamaswa ifite imibanire irenze urugero mu gufatanya kurera.

Ibintu 6 Bidasanzwe wamenya Kuri Meerkat.

  1. Zicukura imyobo nk’umuntu
  2. Zifite ubwirinzi mu maso buzifasha kugabanya urumuri.
  3. Zishobora gufunga amatwi kugira ngo zirinde umusenyi mu gihe zicukura.
  4. Buri meerkat ifite impumuro yayo idasanzwe ikoreshwa mu kumenyekanisha aho iri no gutandukanya abagize itsinda.
  5. Zirwanya cyane izindi meerkat z’itsinda ritari iryazo mu guharanira akarere.

Zihigwa nizihe nyamwaswa?

Meerkat ihora yiteguye kwirinda kuko ifite abanzi benshi. Inyamaswa ziryoherwa cyane n’utu dusimba ni Ibisiga binini byo mukirere, inzoka.

Ibi bituma Sentinels( za zindi zirinda umuryango) ziba ingenzi cyane, kuko ziba zirinze mu gihe izindi ziri gushaka ibiryo cyangwa zirimo kurya.

Ngayo nguko rero ibya Meerkat ziri mu nyamwaswa ziri kugaragara kuri screen za benshi mu bakoresha imbugankoranyambaga

Meerkat iri gushimisha abantu muri iyi minsi


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *