Wari uzi ko kutava amaraso ku nshuro ya mbere mugihe cy’imibonano mpuzabitsina bidashatse kuvuga ko umukobwa atari isugi?

Kuva amaraso ku nshuro ya mbere umuntu akoze imibonano mpuzabitsina ni ikibazo gikomeje kuvugisha benshi, cyane cyane bitewe n’imico n’imyumvire itandukanye usanga mu bihugu no mu miryango.

Hari abacyumva ko umukobwa cyangwa umugore agomba kuva amaraso ku nshuro ya mbere akoze imibonano mpuzabitsina n’uwo bashakanye, bakabona ko ayo maraso ari ikimenyetso cy’uko atigeze ayikora mbere.

Nyamara inzobere mu buzima zivuga ko ibyo atari ukuri ku bantu bose.

Kutava amaraso ku nshuro ya mbere ni ibisanzwe

Ikigo cy’Ubuzima mu Bwongereza, National Health Service (NHS), cyasobanuye ko kuba umukobwa cyangwa umugore atava amaraso nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina ku nshuro ya mbere ari ibisanzwe.

Hari igihe imibonano mpuzabitsina ishobora gutera amaraso iyo habayeho kwinjiza cyane cyangwa hagize igikomere kibaho mu myanya ndangagitsina.

Hari kandi agahu kitwa Hymen, ari agahu korohereye kaba hafi y’umuryango w’igitsina ku bakobwa bamwe. Imiterere yako iratandukanye ku muntu n’undi, kandi ntikaba imeze kimwe kuri buri mukobwa cyangwa umugore.

Ako gahu gashobora kurambuka cyangwa kugira izindi mpinduka mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, ariko ntibivuze ko buri muntu agomba kuva amaraso iyo akoze imibonano mpuzabitsina bwa mbere.

Hymen ishobora guhinduka mbere y’imibonano mpuzabitsina

Imyumvire ivuga ko Hymen igomba kuba itaragize impinduka kugeza igihe umukobwa akoreye imibonano mpuzabitsina bwa mbere ishobora kuyobya abantu.

Ako gahu gashobora kurambuka cyangwa guhinduka bitewe n’impamvu zitandukanye. Urugero, gashobora kugira impinduka mu gihe umuntu akorewe isuzuma ry’ubuvuzi rikorwa mu myanya ndangagitsina.

Hari n’ibindi bikorwa bishobora kugira uruhare mu guhindura imiterere yako, harimo gukoresha tampon mu gihe cy’imihango cyangwa kwinjiza ikintu mu gitsina.

Nanone, ibikorwa bimwe by’imyitozo cyangwa siporo bishobora gutuma ako gahu kagira impinduka.

Hymen si igipimo cy’ubusugi

NHS ishimangira ko kuba Hymen yarahindutse cyangwa yaracitse bidashobora gukoreshwa nk’ikimenyetso gihamya ko umukobwa cyangwa umugore yakoze imibonano mpuzabitsina.

Ibi ni ingenzi cyane kuko imiterere y’ako gahu itandukanye ku muntu n’undi.

Hari abakobwa bashobora kugira Hymen nto cyangwa yoroshye kurambuka, mu gihe abandi bayigira ifite indi miterere. Hari n’abashobora kugira amaraso ku nshuro ya mbere, mu gihe abandi batayagira.

Ni yo mpamvu kuva amaraso cyangwa kutayava atari ikimenyetso cyizewe cyo kumenya niba umukobwa yarigeze gukora imibonano mpuzabitsina cyangwa atarayikora.

Impamvu abantu bakwiye kumenya ukuri

Imyumvire ivuga ko umukobwa agomba kuva amaraso ku nshuro ya mbere ishobora gutera ibibazo bikomeye mu mibanire, cyane cyane iyo umuntu ashingiye kuri ayo maraso kugira ngo ashinje mugenzi we kuba ataravugishije ukuri.

Umuntu ashobora kudava amaraso ku nshuro ya mbere kandi nta na rimwe yari yarakoze imibonano mpuzabitsina mbere.

Ku rundi ruhande, kuba umuntu yaba yaravuye amaraso ntibihagije kugira ngo bihamye ko atari yarigeze akora imibonano mpuzabitsina.

Ibi bigaragaza ko amaraso cyangwa imiterere ya Hymen bidakwiye gukoreshwa nk’uburyo bwo guca urubanza ku buzima bw’imibonano mpuzabitsina bw’umuntu

Ubumenyi ku mubiri w’umuntu ni ingenzi kuko bufasha kurwanya imyumvire ishobora guteza amakimbirane, ipfunwe cyangwa guhohotera umuntu hashingiwe ku myumvire itari yo.

Kuva amaraso ku nshuro ya mbere si itegeko, kandi kutayava ntibivuze ko umukobwa cyangwa umugore yakoze imibonano mpuzabitsina mbere.

Imiterere ya Hymen iratandukanye ku bantu kandi ishobora kugira impinduka bitewe n’impamvu zitandukanye. Ni yo mpamvu ubusugi bw’umuntu budakwiye gucibwa urubanza hashingiwe ku kuba yavuye amaraso cyangwa atayavuyemo.

Icy’ingenzi ni ukubaha umuntu, kumenya ukuri ku bijyanye n’umubiri no kwirinda imyemerere ishobora gukomeretsa cyangwa guhohotera abandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *