U Bufaransa bwatangiye iperereza ku madarubindi y’ikoranabuhanga akekwaho gukoreshwa mu ihohotera rishingiye ku gitsina
Abashinjacyaha bo mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa batangiye iperereza ku birego bivuga ko amadarubindi y’ikoranabuhanga afite kamera ashobora kuba yarakoreshejwe mu bikorwa byo gufata amashusho cyangwa amajwi y’abantu batabizi, birimo n’ibikorwa by’ihohotera rishingiye ku gitsina. Iri perereza ryatangiye nyuma y’uko inzego z’ubutabera zakiriye ibirego bitandukanye byatanzwe n’abantu ndetse n’umuryango uharanira uburenganzira bw’abaguzi mu Bufaransa….
