Kaminuza ya Wits yamuritse uburyo bushya bw’ikoranabuhanga rya AI mu muziki wa Afurika
Ku itariki ya 16 Mata, muri Kaminuza ya Witwatersrand (Wits) i Johannesburg, habereye ibirori bidasanzwe byahuje abanyamuziki n’abahanga mu by’ikoranabuhanga (AI). Intego yari imwe: kwerekana uko ikoranabuhanga rigezweho ryakwifashishwa mu kubungabunga no guteza imbere umuziki gakondo wa Afurika. Iri murikagurisha ryitabiriwe n’amakipe atano aturutse mu bihugu bitandukanye birimo Afurika y’Epfo, Ghana, Cameroon, Kenya, n’Isi yopiya….
