U Rwanda Ntiruzaba Ingwate y’Abashaka kugoreka Amateka yarwo – Perezida Kagame
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavuze ko u Rwanda rutazigera rwemera kuba ingwate y’abantu bashaka kugoreka amateka yarwo cyangwa kuyasobanura uko babyumva aho gushingira ku kuri, ibimenyetso n’amasomo igihugu cyakuye mu bihe bikomeye cyanyuzemo. Yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu mu Intare Arena, aho we na Madamu Jeannette Kagame bifatanyije n’abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri ndetse…
