Imvura nyinshi ivanze n’umuyaga yaguye mu Karere ka Ngoma ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri tariki ya 29 Nzeri 2026, yasambuye inzu 11 z’abaturage bo mu mirenge ine, inangiza n’ibindi bikorwa bitandukanye.
Nubwo iyi mvura yari ikomeye, ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwatangaje ko nta muntu wahasize ubuzima cyangwa ngo akomerekere muri ibi byago.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yabwiye IGIHE ko inzu zasenyutse ziri mu Mirenge ya Jarama, Sake, Murama na Mutenderi.
Yagize ati: “Mu byo imvura yangije harimo inzu zo mu Murenge wa Jarama, Sake, Murama na Mutenderi, inzu zose ni 11 zasenyutse zifite amabati 191, hari n’igikoni cyo kuri ECD y’abana cyagurutse ariko cyo bagisubiranyije.”
Inzu zasenyutse zasanze ibisenge bitaziritse neza
Meya Niyonagira yavuze ko mu igenzura ryakozwe basanze zimwe mu nzu zangijwe n’umuyaga zari zifite ibisenge bitari biziritse neza, ibintu bishobora gutuma umuyaga ukomeye ubigurutsa cyangwa ukabisenya.
Yavuze ko ubuyobozi bumaze iminsi bukangurira abaturage kwizirika ibisenge, cyane cyane muri iki gihe cy’imvura nyinshi ivanze n’umuyaga.
Ati: “N’ubu turakangurira abaturage kuzirika ibisenge kuko umuyaga kuba uzaba mwinshi twarabibwiwe, rero turabasaba kubikora bwangu kugira ngo twirinde tunarinde imiryango yacu.”
Ubuyobozi buvuga ko bwazengurutse imirenge itandukanye butanga ubu butumwa, ndetse bugatanga n’ubufasha ku baturage badafite ubushobozi bwo kwizirikira ibisenge, kugira ngo bafashwe kubikora.
Abangirijwe amazu bacumbikiwe mu baturanyi
Imiryango ifite inzu zangijwe n’iyi mvura ntiyaretswe hanze, kuko ubuyobozi bwatangaje ko yacumbikishirijwe mu baturanyi babo mu gihe hagishakishwa ubundi bufasha.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma yavuze ko kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Nzeri 2026, akarere gafatanyije n’izindi nzego kari bugere kuri iyi miryango kugira ngo harebwe ibyangiritse n’ubufasha ikeneye.
Ibi byangiritse bibaye mu gihe abaturage bakomeje gusabwa gufata ingamba zo kwirinda ingaruka z’imvura n’umuyaga, by’umwihariko bakazirika neza ibisenge by’amazu yabo.
Mu gihe cy’imvura nyinshi ivanze n’umuyaga, kwizirika neza ibisenge no gukomeza gukurikirana inama zitangwa n’inzego z’ubuyobozi bishobora gufasha kugabanya ingaruka z’ibiza.











