Ambasaderi Mukantabana na EU muri Amerika bakiriye Senateri Steve Daines

Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana, n’Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi muri Amerika, Jovita Neliupšienė, bakiriye Senateri Steve Daines mu musangiro bagiranye.

Uyu musangiro wari ugamije kwizihiza umubano n’ubufatanye hagati y’abafatanyabikorwa, ndetse no gukomeza ibiganiro bigamije guteza imbere imikoranire hagati yabo.

Senateri Steve Daines ni umwe mu bagize Komisiyo ya Sena ya Amerika ishinzwe Ububanyi n’Amahanga, ikaba ari imwe mu nzego z’ingenzi zigira uruhare mu bibazo by’ububanyi n’amahanga bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ambasaderi Mathilde Mukantabana ahagarariye u Rwanda muri Amerika, ndetse akaba anahagarariye ibihugu bya Afurika nk’Umuyobozi w’abahagarariye Afurika muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *