Muri iki gihe ikoranabuhanga rimaze gufata indi ntera, aho telefone ngendanwa zabaye igikoresho cy’ingenzi mu buzima bwa buri munsi. Tuzikoresha: mu itumanaho, kwiga, gukora ubucuruzi n’ibindi byinshi cyane. Nyamara, nubwo ari ingenzi gutyo, hari imyitwarire myinshi ikunze kugaragara mu ikoreshwa ryazo ituma zangirika vuba cyangwa zikabura ubudahangarwa, ari nayo mpamvu muri iyi nyandiko naguteguriye ibintu 5 utari uzi ugomba kwirinda bishobora kwangiza telefone yawe n’uburyo bwo kubyirinda.
Nk’uko urubuga: “Power Technology” rubigaragaza, bivugwa ko zimwe mu mpamvu nyamukuru zituma telefone zangirika, cyane cyane ari buryo bwerekeranye no kuzisharija n’uko zikoresha nabi.
Dore ibintu by’ingenzi ukwiriye kwirinda:
1. Guhoza telefone ku muriro igihe kirekire:

Buri telefone igira urwego ntarengwa rw’umuriro igomba kugeraho. Bityo rero iyo uyikeye ku muriro igihe kirekire, cyane cyane nijoro, ishobora kurenga urugero rwo kuzura (overcharging), bigatuma batiri yayo itangira kwangirika buhoro buhoro.
Nubwo benshi babikora bagiye kuryama bagamije kubyuka telefone yuzuye neza, ibi bishobora gutuma ubuzima bwa batiri bugabanuka cyane. Ni byiza gukuraho telefone ku muriro ikimara kugera kuri 100%, aho kuyireka igihe kirekire icometse.
2. Gukoresha sharijeri zitujuje ubuziranenge:

Hari abantu benshi bagura sharijeri zihendutse batitaye ku buziranenge bwazo cyangwa zapfa bagashaka kuzisana-sana uko biboneye hanyuma babona ziri kwinjiza ibyo byonyine bigatuma bumva nta kindi kibazo. Nyamara bishobora guteza ibibazo bikomeye, harimo kwangiza batiri cyangwa na telefone ubwayo mu gihe habayeho ikosa mu guhuza no gusana igikoresho uko umuntu yihoneye.
Ni ngombwa gukoresha sharijeri y’umwimerere (original charger) yaje hamwe na telefone yawe. Niba itabonetse, ugomba gushaka indi ifite ubuziranenge bwemewe n’abayikora cyangwa abacuruzi bizewe.
3. Gusharija telefone uri kuyikoresha

Gukoresha telefone iri ku muriro, nko gukina imikino, kuganira ku mbuga nkoranyambaga cyangwa guhamagara, bituma batiri ikora imirimo ibiri icyarimwe: kwakira umuriro no gutanga umuriro. Ibi bituma ishyuha cyane kandi bikayigabanyiriza ubushobozi bwo kubika umuriro igihe kirekire.
Ni byiza kureka kuyikoresha igihe iri ku muriro kugira ngo uyirinde kwangirika.
4. Gutereka telefone ahantu hadakwiye iri ku muriro

Akenshi abantu bashyira telefone hasi ku isima cyangwa ku makaro igihe iri ku muriro. Gusa ntibamenya ko ibyo bishobora kuyangiza bitewe n’ubushyuhe n’imiterere y’aho iri.
Icyiza ni ukuyishyira ku kintu kidafata ubushyuhe cyane, nko ku meza cyangwa ku ntebe y’igiti, ku kintu cya pulasitiki cyangwa ku mwenda wa coton. Ibi bifasha kurinda batiri ubushyuhe bukabije.
5. Kuvana telefone ku muriro ituzuye cyangwa kuyisharija buri kanya

Kenshi usanga abantu bashyira telefone ku muriro igihe cyose babonye akanya, n’iyo yaba igifite umuriro uhagije. Urugero nko kuyishyira ku muriro iri kuri 50% cyangwa 60%. Gusa ntibazi ko ibi bishobora kugabanya ubushobozi bwa batiri mu gihe kirekire.
Ni byiza kuyishyira ku muriro igihe igeze hasi (nko munsi ya 20%) ukayireka ikagera kuri 100% mbere yo kuyikuraho. Ikindi kandi, gukoresha ‘adapter’ ihuza ibikoresho byinshi ku muriro umwe bishobora gutuma umuriro uhabwa telefone uba muke, bigatuma imara igihe kirekire ku muriro ndetse bikayigiraho ingaruka mbi.
Kubungabunga telefone ntibisaba ibintu byinshi, ahubwo bisaba kumenya no gukurikiza amabwiriza make y’ingenzi. Kwitwararika uburyo uyisharija, ibikoresho ukoresha ndetse n’aho uyishyira bishobora gutuma igukorera igihe kirekire kandi neza. Ni ingenzi ko buri wese yita kuri ibi bintu, kuko birinda igihombo cyo kugura telefone nshya buri gihe no kubungabunga umutungo we.




















