Gatsibo: Abaturage babiri bafungiwe gutera amazirantoki mu rugo rwa mudugudu

Abaturage babiri bo mu Karere ka Gatsibo, barimo umusore na nyina, batawe muri yombi bakekwaho gutera amazirantoki mu rugo rw’Umuyobozi w’Umudugudu wa Kinunga, uherereye mu Kagari ka Rwimitereri, Umurenge wa Murambi.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 28 Gicurasi 2026, aho abo bakekwa bivugwa ko bageze kwa Mudugudu bakamena amazirantoki ku muryango w’inzu ndetse amwe akinjira mu nzu imbere, ibintu byateyeumutekano muke kubera umunuko ukabije muri urwo rugo.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Kinunga, HAGUMIRIZA Aaron, yavuze ko umwe muri abo bakekwa atari ubwa mbere amugiriye nabi, kuko no mu byumweru bishize yari yaramennye amazirantoki iwe. Yemeza ko ibyo bifitanye isano n’uko akunze kumufata mu bikorwa by’ubujura akamushyikiriza inzego z’umutekano.

Yagize ati: “Twabonye umuntu wari wabikoze turamwirukankana turi kumwe n’imbwa. Ageze iwe yihutira kwinjira mu nzu arikingirana, natwe dutinya kumusangayo. Twahise duhamagara ubuyobozi bumukuramo bumusangana ikijerekani bikekwa ko aricyo yakoreshaga.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murambi, NDAYISENGA Jean Claude, yavuze ko abafashwe ari abaturage basanzwe bakekwaho ibikorwa by’urugomo n’ubujura, kandi bakekwa ko bakoze ibi mu rwego rwo kwihimuraho Umuyobozi w’Umudugudu wabagezaga ku nzego z’umutekano.

Ati: “Bakekwaho kuba baramennye amazirantoki ku rugo rwa Mudugudu bitwikiriye ijoro. Ubuyobozi ntibukwiye guterwa ubwoba cyangwa guhohoterwa kubera gukora inshingano zabwo.”

Yakomeje yibutsa abaturage ko kwibasira abayobozi cyangwa kubagirira nabi ari icyaha, abasaba kujya bakorana n’inzego z’ubuyobozi mu gukemura ibibazo aho gufata amategeko mu maboko yabo.

Aba bakekwa bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kiramuruzi, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane uruhare rwa buri umwe muri iki gikorwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *