Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) rwatangaje ko rwimuriye ibikorwa byarwo ku cyicaro gishya giherereye ku muhanda KN 69 Street, ahateganye na Cathédrale Saint Michel mu Mujyi wa Kigali, nyuma y’impungenge zari zimaze igihe zivugwa ku nyubako rwakoreragamo i Gishushu.
Itangazo RDB yashyize hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere rigaragaza ko serivisi zose zatangirwaga ku cyicaro cya Gishushu zizajya zitangirwa kuri iyi nyubako nshya.
Iki cyemezo gifashwe mu gihe inyubako ya RDB yari imaze igihe ivugwaho ibibazo by’ubuziranenge n’imiterere yayo.
Kuwa 5 Gicurasi 2026, RDB yari yatangaje ko iyo nyubako ifunzwe by’agateganyo kugira ngo ikorerwe imirimo yo kuyivugurura, inamenyesha abakozi bayikoreragamo ko bagomba kwimukira ahandi.
Isuzuma ryakozwe ryagaragaje ko inyubako ifite ibibazo bitandukanye, bimwe bifitanye isano n’imiterere yashushanyijwemo, ibindi bikomoka ku buryo yubatswe. Nyuma y’iryo sesengura, hafashwe ingamba zo gukosora ayo makosa.
Icyakora, amakuru avuga ko uko igihe cyagiye gihita, ibibazo by’iyo nyubako byakomeje kwiyongera, kugeza aho igaragaje ibice byatangiye gusaduka, bituma hafatwa icyemezo cyo kwimurira ibikorwa bya RDB ku kindi cyicaro.










