Uko uruganda rukora imodoka ‘Chery’ rwakuze rukagera ku rwego mpuzamahanga mu gukora imodoka

Uko uruganda rukora imodoka ‘Chery’ rwakuze rukagera ku rwego mpuzamahanga mu gukora imodoka

Uruganda Chery ni imwe mu nganda zikomeye zikora imodoka ku Isi, rwatangiye ibikorwa byarwo ku wa 8 Mutarama 1997. Rushingiye kuri Leta y’u Bushinwa, rukorera mu Mujyi wa Wuhu mu Ntara ya Anhui. Ubuyobozi bw’uru ruganda buyobowe na Yin Tongyue, mu gihe mu bayobozi bakuru harimo na Xu Hui wagize uruhare mu biganiro byerekeye gahunda yo guteranyiriza imodoka mu Rwanda.

Ibikorwa byo gukora imodoka byatangiye mu 1999, aho imodoka ya mbere yiswe Fengyun yagurishijwe ku bwinshi mu Bushinwa. Mu 2003, uru ruganda rwahawe uburenganzira bwo kugurisha imodoka mu buryo bwemewe, bituma rutangira kwaguka ku rwego mpuzamahanga. Icyakora, mu ntangiriro zarwo, rwahuye n’ibibazo by’amategeko aho General Motors yarushinje kwigana imodoka yayo, ndetse na Volkswagen igaragaza ibirego bisa n’ibyo. Nubwo byari imbogamizi zikomeye, Chery yakomeje kwiyubaka buhoro buhoro.

Hagati ya 2015 na 2017, uru ruganda rwahuye n’ibibazo bikomeye by’imyenda myinshi, bituma rugurisha bimwe mu bikorwa byarwo kugira ngo rwongere kwisuganya no guhagarara neza ku isoko. Nyuma y’ibi bihe bitoroshye, mu 2023 rwagaragaje izamuka rikomeye, rucuruza imodoka miliyoni 1,88, mu gihe izoherezwa mu mahanga zageze ku mubare munini cyane ugereranyije n’imyaka yabanje. Ibi byerekanye ko rwongeye kugira imbaraga n’icyizere ku isoko mpuzamahanga.

Chery ikora amoko menshi y’imodoka arimo Fulwin, Exeed, Jetour, iCar, Omoda na Jaecoo, ndetse na Luxeed ikorwa ku bufatanye na Huawei. Hari izigenewe isoko ry’imbere mu Bushinwa n’izigenewe koherezwa hanze, bigaragaza uburyo uru ruganda rwagutse mu masoko atandukanye.Mu rwego rw’imikoranire, Chery ifitanye ubufatanye na Jaguar Land Rover kuva mu 2012 mu gukora imodoka mu Bushinwa. Iyi mikoranire yatumye irushaho gukomera ku isoko mpuzamahanga no kuzamura ubuziranenge bw’imodoka zayo.

Ku bijyanye n’ikoranabuhanga, uru ruganda rwibanze cyane ku modoka zikoresha amashanyarazi n’izihuza amashanyarazi na lisansi.

Hari ibyiciro bitatu by’ingenzi by’imodoka bigamije kugabanya ikoreshwa rya lisansi no kurengera ibidukikije birimo: imodoka zikoresha amashanyarazi na lisansi icyarimwe, izisaba gucomekwa ku muriro, izikoresha amashanyarazi gusa ariko zikagira uburyo bwo kongeramo umuriro.

Chery ikorana kandi na CATL uruganda rukora batiri z’amashanyarazi, mu guteza imbere imodoka zifite ubushobozi bwo kugenda intera ndende no kongerwamo umuriro mu gihe gito. Imodoka zimwe zishobora kugenda ibilometero birenga 700 ku muriro umwe, kandi hari n’imishinga yo gukora batiri zizashobora kugenda ibilometero bisaga 1300.

Muri rusange, Chery ni urugero rw’uko uruganda rushobora gutangira ruto, rukanyura mu bibazo, ariko rukaza kugera ku rwego rwo hejuru binyuze mu guhanga udushya no gukoresha ikoranabuhanga rigezweho. Uru ruganda rukomeje kwaguka no kugira uruhare rukomeye mu guhindura urwego rw’imodoka ku Isi.

Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *