AFC/M23 yatangaje ko izatanga igisubizo gikomeye kandi gihwanye n’uburemere bw’ibitero byose bishya byagabwa ku bice igenzura mu Burasirazuba bwa RDC.

Mu itangazo AFC/M23 yasohoye mu ijoro ryo ku wa 1 Kamena 2026, uyu mutwe watangaje ko mu kwezi kwa Gicurasi 2026 Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’abo zifatanyije ibikorwa bya gisirikare byakajijwe, haba ku butaka no mu kirere, bikibasira uduce dutuwe cyane n’ibirindiro byawo.
AFC/M23 ivuga ko ibi bitero byibasiye cyane cyane uduce twa Minembwe, Masisi, Numbi na Walikale.
Uyu mutwe kandi watangaje ko ukomeje gukurikiranira hafi iyoherezwa ry’ingabo nyinshi, intwaro ziremereye ndetse n’ibindi bikoresho bya gisirikare byoherezwa na Leta ya Kinshasa mu bice birangwamo imirwano, by’umwihariko mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Nk’uko byasobanuwe mu itangazo ryashyizweho umukono na Lawrence Kanyuka, uvugira AFC/M23, iyo myiteguro ishobora kuba igaragaza gahunda yo kugaba ibindi bitero ku baturage no ku birindiro by’uyu mutwe.
AFC/M23 yavuze kandi ko mu gihe yagabwaho ibindi bitero, itazahagararira gusa ku kwirwanaho, ahubwo izafata ingamba zose ibona ko zikenewe kugira ngo isubize inyuma abo bahanganye ndetse inarinde abaturage n’ibyabo.










