Igikombe cy’Isi cya 2026 kigiye gutangira mu minsi mike

Igikombe cy’Isi cya FIFA cya 2026 kigiye gutangira mu minsi mike iri imbere, aho ku wa 11 Kamena 2026 ari bwo hazaba umukino ufungura iri rushanwa rizabera mu bihugu bitatu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexico.

Ni ku nshuro ya mbere mu mateka Igikombe cy’Isi kizaba cyakiriwe n’ibihugu bitatu icyarimwe, ndetse kikazitabirwa n’amakipe 48 avuye ku 32 yari asanzwe yitabira iri rushanwa. FIFA yatangaje ko iri rushanwa rizakinwamo imikino 104, rikaba rizamara iminsi 39.

Umukino wa mbere uzabera muri Stade ya Mexico City Stadium iri muri Mexico, mu gihe umukino wa nyuma uteganyijwe ku wa 19 Nyakanga 2026 ukazabera muri New York New Jersey Stadium muri Amerika.

Abakunzi b’umupira w’amaguru ku isi yose biteze iri rushanwa cyane kubera impinduka ryazanye zirimo kwiyongera kw’amakipe ndetse n’umubare munini w’imikino. Ibihugu byakiriye iri rushanwa byamaze igihe kirekire byitegura kwakira miliyoni z’abafana bazaturuka impande zose z’isi.

FIFA ivuga ko iri rushanwa rizaba ari rimwe mu marushanwa akomeye kandi manini kurusha ayabaye mbere, rikaba rizatangira ku wa 11 Kamena rikazasozwa ku wa 19 Nyakanga 2026.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *