Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yahamagaje inama idasanzwe y’Abaminisitiri mu rwego rwo gusuzuma ingamba zihutirwa zo guhangana n’inkongi z’umuriro zikomeje gukwira mu bice bitandukanye by’igihugu, zirimo n’izegereje Umujyi wa Bordeaux mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bw’u Bufaransa.
Izi nkongi zatewe n’ubushyuhe bukabije n’umuyaga mwinshi, byatumye umuriro ukwira vuba, usenya amashyamba n’ibindi bikorwa remezo ndetse uhatira abaturage benshi guhunga ingo zabo.
Mu cyumweru gishize, u Bufaransa na Espagne byibasiwe bikomeye n’izi nkongi, aho abantu barenga 330.000 bamaze kwimurwa mu rwego rwo kubarinda ingaruka z’umuriro ukomeje gukwirakwira.
Perezida Macron yavuze ko guverinoma igomba gufata ingamba zihuse zirimo kongera ubutabazi, kohereza abashinzwe kuzimya inkongi mu bice byugarijwe no gukomeza gufasha abaturage bamaze kwimurwa.
Abashinzwe iteganyagihe bavuga ko ubushyuhe bukomeje kwiyongera ndetse n’umuyaga ushobora gukomeza gukwirakwiza umuriro, ibintu bishobora gutuma ibikorwa byo kuwuzimya birushaho kugorana.
Inzego z’umutekano zakomeje gusaba abaturage gukurikiza amabwiriza atangwa n’abayobozi no kwirinda kujya mu bice byugarijwe n’inkongi mu gihe ibikorwa byo kuzizimya bikomeje.










