Dore ibihano bitegereje abahenda abavomyi bitwaje ibura ry’amazi.

WASAC Group yasobanuye ko ibura ry’umuriro ryiyongereye ku kibazo gisanzwe cyo kugabanuka kw’ingano y’amazi mu bihe by’izuba, bituma serivisi yo kugeza amazi ku bafatabuguzi ihungabana.

Umuvugizi wa WASAC, Bimenyimana, yavuze ko kugeza ubu ikibazo gikomeye cy’ibura ry’amazi kizwi kiri mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro no mu Murenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge, aho umuyoboro ujyana amazi kuri sitasiyo ya Kimisange wangiritse.

Yasobanuye ko hari ibikorwa byo gusana uwo muyoboro kugira ngo abaturage bo muri utwo duce bongere kubona amazi. Yongeyeho ko ahantu abaturage bavuga ko bamaze ibyumweru bibiri batabona amazi, WASAC isaba ko babimenyesha kugira ngo ikibazo gikurikiranwe, kuko icyo gihe ari kirekire cyane.

Ku bijyanye n’abavomesha bahenda abaturage, Bimenyimana yavuze ko igiciro cyemewe ku mavomo rusange ari amafaranga 20 ku ijerekani, kandi ko nta mpamvu n’imwe yatuma cyongerwa, kabone n’iyo amazi yaba ari make.

Yasabye abaturage kujya batanga amakuru igihe bahuye n’abarenza icyo giciro, bakifashisha nomero itishyurwa 3535, kugira ngo WASAC ibikurikirane.

Yavuze ko abahenda abaturage bashobora gukurwa ku mavomo rusange bagasimbuzwa abandi, ndetse ko bitewe n’uburemere n’igihe bamaze bakora iryo kosa, bashobora no gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *