Madamu Jeannette Kagame kuri uyu wa Gatanu yitabiriye umuhango wo gutaha ikigo cyiswe Imbuto Hub giherereye mu Murenge wa Nyamata, Akarere ka Bugesera, cyubatswe ku bufatanye n’Umuryango Imbuto Foundation kugira ngo gitange serivisi zitandukanye ku baturage ku buntu.
Iki kigo kizajya gitanga serivisi zirimo ubujyanama ku buzima n’imibereho, amahugurwa y’imyuga, ikoranabuhanga, imikino n’imyidagaduro, irerero ry’abana n’izindi gahunda zigamije guteza imbere imibereho y’abaturage, cyane cyane urubyiruko.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, Madamu Jeannette Kagame yashimiye abafatanyabikorwa bose bagize uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga, avuga ko ari umusanzu ukomeye mu rugendo rwo kubaka igihugu.
“Iyi Hub muyibonemo imbaraga zanyu, ubumuntu bwanyu n’ubwitange bwanyu. Iyo tureba inyubako, izi gahunda n’ibi byishimo biri mu maso y’abana n’urubyiruko tubona umusaruro w’ubufatanye bwanyu. Ibyo mukora ntibizapfa ubusa, mubiba imbuto zizakomeza kwera mu gihugu cyacu imyaka myinshi.”
Madamu Jeannette Kagame yavuze kandi ko bishimishije kuba Imbuto Hub itashywe mu kwezi Abanyarwanda bizihizamo Kwibohora, ashimangira ko ukwibohora ari urugendo rukomeza buri munsi.
“Kwibohora si umunsi umwe gusa, ni urugendo rwa buri wese, rwa buri munsi, rwo kubaka umuturage ushoboye, wigirira icyizere kandi ufite uruhare mu iterambere ry’umuryango we n’igihugu.”
Yakomeje agaragaza ko Imbuto Hub izafasha urubyiruko kubona amahirwe yo guteza imbere impano zarwo no kubaka ubushobozi buzagira uruhare mu iterambere ry’imiryango n’igihugu muri rusange.
Yasoje avuga ko gutaha iki kigo atari ugutaha inyubako gusa, ahubwo ari ugutangiza icyiciro gishya cy’amahirwe azafasha abaturage, aho impano z’urubyiruko zizabona urubuga, bityo umuryango nyarwanda ugakomeza kuba utekanye kandi ushoboye.











