Keir Starmer yeguye ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza.

Kuri uyu wa Mbere tariki 22, Kamena 2026, Keir Starmer yatangaje ko yeguye ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza ndetse no ku buyobozi bw’ishyaka ry’abakozi (Labour Party) nyuma y’igihe kitageze ku myaka ibiri ageze ku butegetsi.

Mu ijambo yagejeje ku baturage kuri uyu wa Mbere, Starmer yagize ati:

“Nafashe iki cyemezo nyuma yo kubona ko igice kinini cy’ishyaka ryange kitagifitiye icyizere ubuyobozi bwange mu gihe cy’amatora azaza. Nubashye icyifuzo cy’abanyamuryango b’ishyaka ryange kandi niteguye koroshya inzibacyuho y’ubuyobozi bushya”.

Iyegura rye rije nyuma y’amezi menshi y’igitutu cya politiki cyatewe n’umusaruro muke w’ishyaka ry’abakozi mu matora y’inzego z’ibanze, ndetse n’ukutumvikana kwari kwaravutse hagati ye n’abadepite benshi bo mu ishyaka rye. Abaminisitiri n’abadepite benshi bari bamaze igihe basaba ko habaho impinduka mu buyobozi kugira ngo ishyaka ryongere kwiyubaka.

Nyuma y’iri yegura, ishyaka rye riteganya gutangiza gahunda yo gutora umuyobozi mushya uzahatanira umwanya wa Minisitiri w’Intebe. Mu mazina ari kuvugwa cyane harimo Andy Burnham, usanzwe ari umwe mu banyapolitiki bafite ijambo rikomeye mu ishyaka ry’abakozi kandi uvugwa nk’ushobora gusimbura Starmer.

Abasesenguzi bavuga ko uku kwegura gushobora kugira ingaruka zikomeye kuri politiki y’u Bwongereza, mu gihe igihugu gikomeje guhura n’ibibazo by’ubukungu n’impaka zishingiye ku miyoborere. Starmer azakomeza gukora inshingano ze by’agateganyo kugeza igihe umusimbura we azatorerwa.

Iri yegura ritumye u Bwongereza bwinjira mu kindi gihe cy’impinduka za politiki, aho mu myaka icumi ishize igihugu cyamaze kugira abayobozi benshi basimburana ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *