FERWABA Yahagaritse Ntore Habimana na Axel Mpoyo Nyuma yo Kwanga Kwitaba Ikipe y’Igihugu

Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) ryafashe icyemezo cyo guhagarika by’agateganyo abakinnyi Ntore Habimana na Axel Mpoyo nyuma yo kutitaba ubutumire bw’Ikipe y’Igihugu yiteguraga imikino y’amajonjora y’Igikombe cy’Isi cya FIBA 2027.

Nk’uko FERWABA yabitangaje, aba bakinnyi bari barahamagawe ngo bifatanye na bagenzi babo mu mwiherero wo kwitegura iri rushanwa, ndetse amakipe bakinira yari yamaze kubarekura kugira ngo basohoze inshingano z’igihugu. Icyakora, bombi ntibigeze bitabira uwo mwiherero.

Mu itangazo ryasohowe n’iri shyirahamwe, ryasobanuye ko icyemezo cyafashwe gishingiye ku mategeko agenga Ishyirahamwe Mpuzamahanga rya Basketball (FIBA), ndetse no ku myanzuro y’Inteko Rusange ya FERWABA, isaba umukinnyi wese uhamagawe mu Ikipe y’Igihugu kubahiriza ubutumire ahabwa.

FERWABA yavuze ko gukinira Ikipe y’Igihugu ari inshingano n’icyubahiro bisaba ubwitange n’ubunyamwuga, bityo kutubahiriza ubwo butumire bidakwiye kwihanganirwa.

Iri shyirahamwe kandi ryashimangiye ko rizakomeza gushyira imbere indangagaciro zirimo ikinyabupfura, kubazwa inshingano no gukorera igihugu, nk’imwe mu nkingi zigamije guteza imbere umukino wa Basketball mu Rwanda.

Kugeza ubu, FERWABA ntiratangaza impamvu zemewe zatanzwe na Ntore Habimana na Axel Mpoyo zatuma batitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu.

Bari mu bakinnyi 16 bahamagawe

Ku wa 11 Kamena 2026, umutoza mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’Abagabo muri Basketball, Murenzi Yves, yari yahamagaye abakinnyi 16 bagombaga gutangira imyiteguro y’ijonjora ry’Igikombe cy’Isi cya FIBA 2027.

Muri abo bakinnyi harimo na Ntore Habimana na Axel Mpoyo, bari biteganyijwe ko bazafasha u Rwanda muri iyi mikino, mbere y’uko bahagarikwa kubera kutubahiriza ubutumire.

Biteganyijwe ko umutoza azatoranyamo abazahagararira u Rwanda mu mikino y’ijonjora izabera muri Angola.

U Rwanda rukeneye kwitwara neza muri Angola

Imikino y’icyiciro cya kabiri cy’amajonjora y’Igikombe cy’Isi cya Basketball cya 2027 izakinirwa muri Angola kuva ku wa 2 kugeza ku wa 5 Nyakanga 2026.

Ikipe y’u Rwanda izahatanira kuzamura amahirwe yo gukomeza muri aya majonjora nyuma y’uko icyiciro cya mbere kitayihiriye.

Mu mikino ibanza, u Rwanda rwatsinzwe imikino yose uko ari itatu, rusoreza ku mwanya wa nyuma mu Itsinda C. Guinea ni yo yasoje iyoboye itsinda n’amanota atandatu, ikurikirwa na Tunisia yagize amanota atanu, mu gihe Nigeria yagize amanota ane.

Abakunzi ba Basketball mu Rwanda bafite icyizere ko Ikipe y’Igihugu izitwara neza muri iri jonjora rikurikiyeho, nubwo bamwe mu bakinnyi bari bitezweho kutazaba bari kumwe na bagenzi babo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *