U Rwanda rukomeje kwandika amateka mu rwego rw’ubuvuzi, nyuma yo kurenga ibikorwa 100 byo gusimbuza impyiko (Kidney Transplant) bikorewe imbere mu gihugu kuva gahunda yo gusimbuza impyiko ziturutse ku baterankunga bazima itangiye muri Gicurasi 2023.
Iyi ntambwe yagezweho mu cyumweru gishize mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, bikomeje kwiyubaka nk’ikigo cy’ubuvuzi gitanga serivisi zifite ubuziranenge ku rwego rw’akarere.
Kurenga ibikorwa 100 byo gusimbuza impyiko ntibigaragaza gusa umubare w’abarwayi bamaze kuvurwa, ahubwo ni ikimenyetso cy’iterambere ry’urwego rw’ubuzima mu Rwanda n’ubushobozi bw’abaganga b’Abanyarwanda mu kuvura indwara zikomeye.
Gahunda yo gusimbuza impyiko yatangiye mu 2023 nyuma y’imyiteguro yamaze igihe, aho abaganga b’Abanyarwanda bahuguwe ku bufatanye n’inzobere zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu ntangiriro z’iyi gahunda, abarwayi batatu ni bo babaye aba mbere basimburijwe impyiko mu Rwanda, ibintu byafunguye inzira yo gutanga izi serivisi ku buryo buhoraho.
Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal byatangaje ko ubufatanye bifitanye na University of Michigan Center for Global Health Equity (UM-CGHE) na Michigan Medicine bwagize uruhare rukomeye mu kongerera ubumenyi abaganga b’Abanyarwanda no kubaka ubushobozi bw’amatsinda akora ibikorwa byo gusimbuza impyiko.
Muri uru rugendo, Prof. Jeffrey Punch n’izindi nzobere mpuzamahanga bagize uruhare mu guhugura abaganga b’imbere mu gihugu no gushyiraho uburyo burambye bwo gutanga izi serivisi.
Abarwayi ntibagikeneye kujya kwivuriza mu mahanga
Mbere y’uko iyi gahunda itangira, abarwayi benshi basabwaga kujya kwivuriza mu mahanga, ibintu byasabaga amafaranga menshi kandi bikabashyira kure y’imiryango yabo.
Kugeza ubu, abafite ikibazo cyo gusimburizwa impyiko bashobora kubona izi serivisi mu Rwanda, bikabafasha kuzigama amafaranga no kubona ubuvuzi bwihuse kandi bufite ireme.
Leta yari yarakoresheje amafaranga menshi yohereza abarwayi hanze
Mbere ya 2023, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu gihe cy’imyaka irindwi yari ishize, abarwayi 67 boherejwe gusimburizwa impyiko mu bihugu bitandukanye, bikaba byaratwaye Leta amafaranga arenga miliyoni 900 Frw.
Gutangiza izi serivisi mu Rwanda byagabanyije icyo giciro, binongera amahirwe y’abarwayi yo kubona ubuvuzi bwihuse kandi hafi yabo.
Intambwe ikomeza gushimangira urwego rw’ubuzima
Gukora ibikorwa birenga 100 byo gusimbuza impyiko ni kimwe mu bimenyetso by’uko u Rwanda rukomeje gushora imari mu buvuzi bwihariye no kongera ubushobozi bw’inzobere zarwo.
Ni intambwe kandi ishimangira icyerekezo cyo gutuma igihugu gitanga serivisi z’ubuvuzi zigezweho, zitagirira akamaro Abanyarwanda gusa, ahubwo n’abarwayi baturuka mu bindi bihugu.











