Umunyamuziki akaba na producer wamamaye nka producer Element wabarizwaga mu nzu y’umukire coach Gael agenda agaragaza ko yamaze
kwitandukanya n’uyu mukire. Element amaze iminsi atagaragara mu bi-
korwa bitandukanye bya 1:55 AM, ibi bikaba bica amarenga yo gusohoka
muri iyi nzu, dore ko n’amasezerano ye agiye kugera ku musozo.
Muri iya nkuru twabakusanyirije ibimenyetso bitanu (5) byerekana ko Element ashobora kuba atakibarizwa muri iyi nzu.
Ikimenyetso cya mbere kigaragarira mu ndirimbo yitwa “Tombe” Element
aherutse gusohora. Mu busanzwe mu ndirimbo zose zisohokera muri l:55
AM ziba zirimo ibirango by’iyi nzu, ariko muri yi ndirimbo nta kirango
na kimwe kigaragaza ko Element abarizwa muri I:55 AM. Muri iyi ndirimbo hagaragaramo ikirango cya “Eleehsphere”
Ikimenyetso cya kabiri, Element ntabwo yifatanyije n’itsinda rya l:55 AM
mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 19944, Iri tsinda
ryakoreye i Nyanza. Abagize itsinda rya l:55 AM barimo nka Bruce Melodie, Kenny sol n’ abandi bagaragaye mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi ariko Element ntabwo yahagaragaye kandi yari yamenyesheshwe iby’iki gikorwa mbere.
Ikimenyetso cya gatatu, Element yagaragaye mu mafoto n’uwahoze ari
umukoresha we muri country record. Ibi byateye urujijo bituma abantu
bibaza niba ataba yasubiye muri lebo (Label) yahozemo.
Ikimenyetso cya kane, Element ntagishaka gukorera mu nzu ya 1:55 AM.
Yirengagije ibikoresho biteye imbere 1:55 AM ifite, Element yakoreye
indirimbo mu rugo kwa Ross Kana. Iyi ni indirimbo y’umuhanzi Diez Dola.
Ikimenyetso cya gatanu, 1:55 AM ntigishaka gukorana na Element. Yirengagije ubuhanga bwa Element, Bruce melodie yasabye team ye gukodesha undi mu porodiyusa (producer) wo kwitaza muri Tanzania ubwo yaragiye guhura na Diamond.
Ibi ni ibimenyetso twakusanyije ahantu hatandukanye bikaba bigaragaza
ko Element ashobora kuba ageze mu muryango ava nuri I:55 AM.