AI n’ingaruka zayo ku bushobozi bwo gutekereza no guhanga udushya ku banyeshuri

Mu gihe ubwenge buhangano (AI) bukomeje kwinjira mu nzego zitandukanye z’ubuzima, harimo n’uburezi, impuguke mu gutegura abanyeshuri bajya kwiga muri kaminuza zikomeye ku Isi ziraburira ko gukoresha AI mu kwandika inyandiko y’ubusabe (Personal Statement cyangwa College Essay) bishobora kugabanya amahirwe yo kwakirwa.

Ibi bibaye mu gihe impaka ku ikoreshwa rya AI mu burezi zikomeje kwiyongera muri Afurika y’Epfo no hirya no hino ku Isi. Nubwo AI ishobora gufasha abanyeshuri gukora ubushakashatsi, gutunganya imiterere y’inyandiko cyangwa gukosora amakosa y’ururimi, impuguke zivuga ko idakwiye gusimbura ijwi n’ubunararibonye bw’umunyeshuri.

AI ifasha, ariko ntisimbura umwimerere

Brad Latilla-Campbell, uyobora Crimson Education muri Afurika y’Epfo, yavuze ko kaminuza nyinshi zikomeye ku Isi zitakiri kwishingikiriza ku bikoresho byifashishwa mu gutahura inyandiko zanditswe na AI. Ahubwo, zishingira ku bunararibonye bw’abasuzuma dosiye z’abanyeshuri.

Yagize ati: “Iyo usomye dosiye nyinshi zikurikiranye, biroroshye kubona izanditswe na AI. Zikoresha imvugo isa, uburyo bumwe bwo kubaka interuro ndetse n’ibitekerezo bidafite umwimerere.”

Asobanura ko ikibazo atari uko AI ikoreshwa, ahubwo ari uko ishobora gutuma inyandiko isa n’iy’umuntu wese, igatakaza ikintu cy’ingenzi kigaragaza nyirayo.

Inyandiko ni yo igaragaza uwo uri we

Mu busabe bwo kwiga muri kaminuza zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza n’ahandi, amanota meza n’ibikorwa by’ubwitange ntibiba bihagije.

Kaminuza nka Harvard, Yale, Stanford, Oxford n’izindi zakira umubare muto cyane w’abanyeshuri, rimwe na rimwe munsi ya 5% by’abasabye. Ibi bituma inyandiko y’ubusabe iba amahirwe akomeye yo kwigaragaza.

Latilla-Campbell yavuze ko yabonye abanyeshuri bafite amanota yo hejuru cyane ariko inyandiko zabo ntizigaragaze uwo ari we. Mu gihe hari n’abandi bafite amanota ari hasi gato ariko bakandika ubuzima bwabo mu buryo bw’umwimerere, bikabafasha kwakirwa.

Yagize ati:”Amanota meza atuma utumirwa mu irushanwa, ariko si yo aguha umwanya muri kaminuza. Icyemezo gishingira no ku buryo ushobora kwigaragaza nk’umuntu.”

AI ikwiye gukoreshwa ite?

Abajyanama mu burezi bavuga ko AI ishobora gufasha mu: gukora ubushakashatsi ku mashuri; gushaka amakuru ku masomo; gutanga ibitekerezo byo gutangira inyandiko;gukosora imyandikire n’ikibonezamvugo; gutunganya imiterere y’inyandiko.

Ariko ntigomba: kwandika inyandiko yose;guhimba amateka cyangwa uburambe;gusubiza ibibazo mu mwanya w’umunyeshuri.

Impuguke zivuga ko igihe AI itangiye kwandika aho umunyeshuri yagombaga kwivugira, iba yatakaje umumaro wayo.

Kaminuza na zo zirimo guhindura uburyo zibona AI

Muri Afurika y’Epfo, kaminuza zirimo University of Cape Town (UCT), Stellenbosch University na University of the Free State zatangiye kuva ku buryo bwo guhana abanyeshuri bakoresheje AI.

Ahubwo, zirimo gushyira imbaraga mu kubigisha uko bayikoresha neza kandi mu buryo bwubahiriza amahame y’ubunyangamugayo mu myigire.

Ibi bigaragaza ko ikibazo kitakiri “Ese wakoresheje AI?” ahubwo cyahindutse “Wayikoresheje ute?”

Umwimerere ni wo ukomeza gutsinda

Crimson Education ivuga ko mu banyeshuri yafashije kwakirwa muri Harvard, Yale, Oxford, Stanford n’izindi kaminuza zikomeye, nta n’umwe wageze kuri ayo mahirwe kubera inyandiko yanditswe na AI.

Ahubwo, inyandiko zatsinze cyane ni izanditswe zishingiye ku nkuru z’ubuzima bwite, ibibazo umuntu yahuye na byo, umuco akomokamo, indangagaciro ze n’intego afite.

Latilla-Campbell asoza avuga ko AI ishobora gufasha gutunganya ibitekerezo, ariko idashobora kwandika inkuru y’ubuzima bw’umuntu cyangwa kwerekana amarangamutima ye nyakuri.

Mu gihe AI ikomeje kugira uruhare runini mu burezi, impuguke zirasaba abanyeshuri kuyikoresha nk’igikoresho kibunganira, aho kuyigira umwanditsi w’ubuzima bwabo. Mu busabe bwo kwiga muri kaminuza zo hanze, umwimerere, ijwi bwite n’ubunyangamugayo ni byo bikomeza kuba bifite agaciro kurusha inyandiko isa neza ariko yanditswe n’ubwenge buhangano.

Src: Crimson Education.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *