Igihugu cya Chile kibasiwe n’umutingito, Leta yabwiye abaturage ko bagomba guhunga ikindi kiza cya Tsunami gishobora kwibasira iki gihugu.

Share this post

Umutingito wo ku gipimo cya 7.4 wibasiye igihugu cya Chile, ni umutingito wahereye mu majyepfo y’iki gihugu ku mupaka gihuriyeho na Argentina. Perezida wa Chile Gabriel Boric yategetse abaturage guhunga vuba na bwagu bataragerwaho n’ikindi kiza kizakurikira uyu mutingito (Tsunami).
Abicishije ku rubuga rwe rwa X perezida wa Chile yagize ati:
“Turasaba abantu bose batuye ku nkombe za Magallanes guhunga”.

AFP yanditse ko iki gihugu kigiye kwibasirwa na Tsunami, dore ko iki gihugu gikunze kwibasirwa n’imitingito.

Ku rundi ruhande ariko, ubuyobozi bwa Argentina bwabwiye abaturage ko nta gikuba cyacitse Kandi ko batagomba guhunga.


Share this post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *