Umuhanzikazi ukomoka muri Uganda, Sheebah Karungi, yahishuye impamvu yamaze igihe atongera kujya gusengera mu rusengero, nyuma yo kuvuga ko akiri umwana yajyanyweyo agahita akubitwa.
Mu butumwa burebure yanyujije ku rukuta rwe rwa X, Sheebah yavuze ku buzima bwe, uko yakundaga kujya mu rusengero ndetse n’impamvu yabyo, asobanura ko yavukiye mu idini ya Islam.
“Uyu munsi, nagiye ku rusengero mbishaka ku nshuro ya mbere mu buzima bwanjye, navutse ndi umuyisilamu, ku nshuro ya mbere njya ku rusengero ndi umwana, narabikubitiwe. Sinigeze nsubirayo.”
Yakomeje avuga ko nyuma yaho yagiye agaruka mu rusengero inshuro nyinshi, ariko atari mu rwego rwo gusenga, ahubwo ari ugushaka ahantu yumva atekanye.
“Nagiye mu rusengero inshuro nyinshi ariko nko gushaka ubuhungiro atari ugusenga. Kuva ku myaka 14 ubwo ntari nzi aho ndi buryame cyangwa aho najya nkaba ntekanye, urusengero rwabaye ahantu ho kujya. Rimwe na rimwe nacungaga abandi basohotse mu rusengero nkahita ninjira, nkajya mu nguni nkaryamayo. Rimwe na rimwe najyagayo mpunga ubwana bwanjye, nkumva umuziki, nkashaka amahoro nkahumeka.”
Sheebah yavuze ko uko yumvaga Imana muri ibyo bihe ari na ko ayumva uyu munsi, kuko iyo asubije amaso inyuma abona ko igihe yamaze mu rusengero, nubwo atajyagayo gusenga, Imana yabaga iri kumwe na we.
Avuga ku mpamvu yagiye mu rusengero ku Cyumweru aheruka, yagize ati: “Nagiyeyo kuko nashakaga kuba ndi ahantu nigeze kujya mpahungira ngo mbone umutekano, kuri iyi nshuro ni ugushimira Imana.”
Yakomeje ati: “Uyu mwaka yarandinze mu buzima, urupfu, yasubije amasengesho na buri kimwe Imana yampaye na mbere y’uko menya ko mbikwiriye. Nashakaga kuvuga ngo warakoze.”
Sheebah Karungi yavuze ko yahisemo kujya gusengera mu rusengero rwa Pastor Wilson Bugembe, kuko yumva afitanye umubano n’Imana, ndetse uyu mupasiteri akaba yaragiye amusengera iwe mu rugo no mu bindi bihe bitandukanye by’ubuzima bwe.
Yavuze ko kubona abantu bateraniye hamwe basingiza Imana kandi bafite icyizere byamushimishije, akumva ameze neza kandi akabona ko nta cyahindutse kuri we, kuko agikunda Imana.










