RDC: Umuyobozi wa UDPS wakanguriraga abaturage kwirinda Ebola yakubiswe arapfa
Umuyobozi w’ishyaka UDPS muri Butembo, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yapfuye nyuma yo gukubitwa bikomeye, nyuma y’uko yari yitabiriye ikiganiro kuri radiyo akangurira abaturage kwirinda Ebola. Marie-Célestin Karondwa Mwanaweka Bytaty, wari umuyobozi w’agateganyo wa Komisiyo y’Amatora y’ishyaka UDPS muri Butembo ndetse akaba n’umwe mu bavugiraga iryo shyaka, yakubiswe…
