Julienne Usenge

Kuva kuri Televiziyo Rwanda ajya ku ngoma: Uwahoze mu itangazamakuru yagizwe Umwami wa Tooro

Edward Rukidi Kijanangoma, wahoze akora umwuga w’itangazamakuru muri Uganda ndetse no mu Rwanda, yagizwe Umwami mushya w’Ubwami bwa Tooro, asimbura nyakwigendera Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV. Kijanangoma yatangajwe nk’umusimbura w’Umwami Oyo ku wa Gatatu tariki ya 9 Nzeri 2026, mu gihe Abanya-Tooro bari mu myiteguro yo gusoza imihango ijyanye no guherekeza no gushyingura umwami…

Soma inkuru yose

TikTok yahinduye uburyo bwo gutanga ibitekerezo: Amajwi, amatora n’amafoto menshi byongeweho

TikTok iri kongera uburyo abakoresha bashobora gutanga ibitekerezo kuri video, aho ubu bashobora gukoresha amajwi, amafoto menshi ndetse n’amatora kugira ngo barusheho kugira uruhare mu biganiro. Urubuga rwa TikTok rwashyizeho impinduka nshya mu gice cy’ibitekerezo, mu rwego rwo gutuma abakoresha barwo babona uburyo bwinshi bwo kuvugana no gutanga ibitekerezo ku mashusho bareba. Izi mpinduka zongerera…

Soma inkuru yose

Kuki umugore utwite atwarira ibintu bimwe na bimwe? Abaganga barabisobanura

Gutwarira ni imyitwarire cyangwa irari ridasanzwe bamwe mu bagore bagaragaza mu gihe batwite, aho bashobora kugira icyifuzo gikomeye cyo kubona, kurya cyangwa kumva impumuro y’ikintu runaka. Gutwita kuzana impinduka nyinshi mu mubiri no mu mitekerereze y’umubyeyi. Muri izo mpinduka harimo kugira irari ry’ibiribwa runaka, kwanga bimwe mu biribwa cyangwa kumva impumuro runaka ku buryo budasanzwe….

Soma inkuru yose

Ikigega cya pansiyo mu Rwanda: Ishoramari ryacyo ryagira uruhe ruhare mu iterambere ry’ubukungu?

Abasesenguzi bagaragaza ko ikigega cya pansiyo ari umwe mu bashoramari bakomeye mu bukungu bw’u Rwanda, mu gihe hakomeje kwibazwa uko umutungo wacyo wakomeza gutanga umusaruro ku banyamuryango no gufasha mu iterambere ry’igihugu. Ikigega cya pansiyo gifite umwanya ukomeye mu bukungu bw’igihugu kubera umutungo gikoresha mu ishoramari ry’igihe kirekire. Uko ayo mafaranga ashorwamo bishobora kugira uruhare…

Soma inkuru yose

Gufata inkari igihe kirekire bishobora kwangiza uruhago n’impyiko: Dore ibyo ugomba kumenya

Abahanga mu buzima baraburira abantu bafite akamenyero ko gufata inkari igihe kirekire, kuko bishobora kongera ibyago byo kwandura indwara zo mu nzira y’inkari ndetse bikagira n’ingaruka ku mikorere y’uruhago n’impyiko. Gufata inkari rimwe na rimwe ntibisanzwe bifatwa nk’ikibazo gikomeye, ariko kubigira akamenyero bishobora gutuma umuntu ahura n’ibibazo bitandukanye by’ubuzima. Gufata inkari bishobora kongera ibyago bya…

Soma inkuru yose

Kuki bamwe bagira imvi bakiri bato? Inzobere zagaragaje impamvu n’ukuri ku mavuta azikuraho

Imvi ntizigaragara ku bageze mu zabukuru gusa. Hari abantu bazitangira bakiri bato, bitewe n’uruhererekane rw’imiryango, imiterere y’umubiri, imirire ndetse n’izindi mpamvu zishobora kugira uruhare mu gutuma umusatsi utakaza ibara. Abahanga mu bijyanye n’indwara z’uruhu n’umusatsi bavuga ko igihe umuntu atangirira kugira imvi gishobora gutandukana cyane n’icy’undi muntu. Mu gihe bamwe bazigira bageze mu zabukuru, abandi…

Soma inkuru yose

Impanuka ikomeye muri Guinée: Ikirundo cy’imyanda cyaguye ku nzu gihitana abantu 30

Abantu 30 bamaze gupfa abandi 22 barakomereka nyuma y’uko ikirundo kinini cy’imyanda cyasenyutse kigwa ku mazu yari hafi y’ikimoteri mu murwa mukuru Conakry muri Guinée. Iyi mpanuka yabaye ku Cyumweru tariki ya 23 Kanama 2026, nyuma y’imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryabanje, ikaba yarateje isenyuka ry’ikirundo cy’imyanda cyari kimaze igihe kiri muri ako gace. Abatabazi…

Soma inkuru yose

Abasura Akagera baributswa kuticara hejuru y’imodoka kubera umutekano wabo n’uw’inyamaswa

Abasura Pariki y’Igihugu y’Akagera barasabwa gukurikiza amabwiriza y’umutekano, cyane cyane kwirinda guhaguruka cyangwa kwicara hejuru y’imodoka mu gihe bari mu rugendo rwo kureba inyamaswa. Ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera busobanura ko kurenga kuri iri tegeko bishobora gushyira ubuzima bw’umushyitsi mu kaga ndetse bikabangamira inyamaswa. Kwicara hejuru y’imodoka bishobora gukanga inyamaswa Abasura pariki bagirwa inama yo kuguma…

Soma inkuru yose

Harry n’umuryango we bagiye gusubira mu Bwongereza nyuma y’imyaka itandatu

Igikomangoma Harry n’umugore we Meghan Markle biteganyijwe ko bazongera kumara igihe mu Bwongereza bari kumwe n’abana babo, Archie na Lilibet, nyuma y’imyaka hafi itandatu umuryango wabo umaze uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uyu muryango uteganya gusubira mu Bwongereza mu gihe abana babo bitegura gutangira amashuri muri Nzeri. Icyakora, kuba bazaba bari mu Bwongereza…

Soma inkuru yose

Igabanuka ry’inkunga ya HCR ritangiye kugira ingaruka ku mirire y’abana b’impunzi i Mahama

Ababyeyi b’impunzi ziri mu Nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe bavuga ko igabanuka ry’inkunga bahabwaga ryatumye imibereho irushaho gukomera, ku buryo bamwe batakibasha kubona indyo ihagije ibafasha konsa no kurera abana neza. Ibi byagarutsweho ku wa 11 Kanama 2026, ubwo muri iyi nkambi hatangizwaga icyumweru mpuzamahanga cyahariwe konsa, cyabaye umwanya wo kugaragaza imbogamizi ababyeyi…

Soma inkuru yose

Kunywa ibikombe 2–3 by’ikawa ku munsi bishobora kugabanya ibyago by’indwara zimwe z’umutima

Ubushakashatsi bushya bugaragaza ko abantu banywa ikawa irimo caféine ku rugero ruringaniye bashobora kuba bafite ibyago bike byo kurwara zimwe mu ndwara z’umutima, stroke ndetse na diyabete yo mu bwoko bwa kabiri. Abashakashatsi bagaragaje ko kunywa hagati ya miligarama 200 na 300 za caféine ku munsi, zingana n’ibikombe bibiri cyangwa bitatu by’ikawa bitewe n’ubwoko n’ingano…

Soma inkuru yose

Ujya ku musarane kangahe? Abaganga basobanuye igihe bikwiye gutera impungenge

Kwituma ni kimwe mu bikorwa bisanzwe umubiri ukora buri munsi, ariko inshuro umuntu ajya ku musarane zishobora gutandukana bitewe n’imikorere y’umubiri we. Abahanga basobanura ko icy’ingenzi atari umubare w’inshuro gusa, ahubwo ari ukumenya uko amara asanzwe akora no kwitondera impinduka zidasanzwe. Amara ni igice cy’ingenzi mu mikorere y’umubiri, cyane cyane mu igogora no mu gusohora…

Soma inkuru yose

Kwita Izina 2026: Abantu barenga ibihumbi 10 biteganyijwe mu birori byo kwita amazina abana 22 b’Ingagi

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ko u Rwanda rwitegura kwakira ibirori ngarukamwaka byo Kwita Izina abana b’Ingagi, aho uyu mwaka hazatangwa amazina ku bana 22 b’Ingagi. Uyu muhango uteganyijwe ku wa 4 Nzeri 2026, ukaba uzitabirwa n’abashyitsi baturutse mu Rwanda no mu bindi bihugu, barimo ba mukerarugendo ndetse n’inshuti z’u Rwanda.RDB ivuga ko hategerejwe abantu…

Soma inkuru yose

Abahinzi ba tangawizi i Rusizi bahangayikishijwe no kubura isoko

Abahinzi ba tangawizi bo mu Karere ka Rusizi, mu Ntara y’Iburengerazuba, bavuga ko bahuye n’ibihombo bikomeye nyuma yo kubura isoko ry’umusaruro wabo, ku buryo bamwe bahisemo kuwusiga mu mirima kubera ko abaguzi batakiboneka. Aba bahinzi bavuga ko iki kibazo cyafashe intera mu 2026, kandi ko cyabatunguye kuko mu myaka yashize bari basanzwe babona abaguzi ndetse…

Soma inkuru yose

FAA Yatangiye Iperereza Nyuma y’Ikibazo cy’Umutekano cyabaye kuri Kajugujugu ya Perezida Trump

Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe iby’indege (FAA) cyatangaje ko cyatangiye gukora iperereza ku kibazo cy’umutekano cyabaye mu kirere cy’Umujyi wa Washington, nyuma y’uko kajugujugu ya Perezida Donald Trump izwi nka Marine One ivuzweho kutubahiriza intera y’umutekano yagombaga kuyitandukanya n’indege y’ubucuruzi. Nubwo iki kibazo cyateje impungenge, FAA yavuze ko nta kimenyetso cyerekana ko…

Soma inkuru yose

Ubushakashatsi: Kurota Inzozi Mbi Buri Cyumweru Bishobora Kongera Ibyago byo Gupfa Imburagihe

Kurota inzozi ziteye ubwoba ni ibintu bisanzwe bibaho ku bantu benshi, ariko ubushakashatsi bushya bugaragaza ko iyo bibaye kenshi bishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima. Abashakashatsi bavuga ko abantu bakuru bakunda kurota inzozi mbi nibura buri cyumweru bashobora kugira ibyago byinshi byo gupfa imburagihe ugereranyije n’abazirota gake. Ibi byagaragajwe n’ubushakashatsi bune bwakorewe muri Leta Zunze…

Soma inkuru yose

WHO Yaburiye Abanywa Inzoga: Ethanol Ishobora Guteza Indwara Zirenga 200

Ubushakashatsi bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) bugaragaza ko ethanol, ikinyabutabire gisindisha kiboneka mu nzoga, ari kimwe mu bitera indwara nyinshi zidakira ndetse kigira uruhare mu rupfu rw’abantu barenga miliyoni 2.6 buri mwaka. Ibi bituma inzoga zikomeza kuba ikibazo gikomeye ku buzima rusange ku Isi. Nubwo inzoga zinyobwa n’abantu benshi mu rwego rw’imyidagaduro cyangwa…

Soma inkuru yose

Uruganda Rukora Indodo za Silk n’Urutunganya Chips Bigiye Kongera Gukora

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Sebahizi Prudence, yatangaje ko Guverinoma iri gushaka uburyo bwo kongera gukora uruganda rukora indodo za silk n’urutunganya ifiriti z’ibirayi (chips), nyuma y’igihe ibikorwa byarwo bihagaze. Ibi biri mu rwego rwo kongera imbaraga mu iterambere ry’inganda no guteza imbere urwego rw’inganda zitanga agaciro ku musaruro w’u Rwanda. Minisitiri Sebahizi yabigarutseho ku wa Kabiri,…

Soma inkuru yose

Leta Igiye Guhana Abahinzi Bahinga Binyuranyije n’Amategeko

Mu rwego rwo kurushaho kurengera ubutaka no kongera umusaruro w’ubuhinzi, Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho itegeko rishya riteganya ibihano ku bahinzi batubahiriza amabwiriza agenga ubuhinzi. Iri tegeko rigamije gukumira ibikorwa byangiza ubutaka no guteza imbere ubuhinzi burambye buzafasha igihugu kugera ku ntego zacyo z’umutekano w’ibiribwa. Abayobozi bagaragaza ko uburyo bwo guhinga budakurikije amategeko butagira ingaruka ku…

Soma inkuru yose

Leta n’abikorera barimo guhuza imbaraga mu guteza imbere ikoranabuhanga mu burezi

Mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu kubaka uburezi bushingiye ku ikoranabuhanga, ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera burimo gufatwa nk’inkingi y’ingenzi izafasha kuzamura ireme ry’uburezi. Inzobere zivuga ko ikoranabuhanga rikwiye kuba igikoresho gifasha abarimu n’abanyeshuri, aho kuba ikibasimbura, kandi rigashyirwa mu mashuri nyuma yo gusuzumwa neza. Ibi byagarutsweho mu kiganiro Ed Tech Mondays gitambuka…

Soma inkuru yose

Vitiligo si uburozi cyangwa SIDA: Dore ukuri ku ndwara y’amabara ku ruhu n’uko ivurwa

Indwara y’amabara ku ruhu izwi nka Vitiligo ni imwe mu ndwara zikunze gutera impinduka ku ruhu, ariko igakomeza kwibasirwa n’imyumvire itari yo. Hari abayihuza no kunywa inzoga zikomeye, abandi bakavuga ko ari ikimenyetso cya SIDA cyangwa uburozi, nyamara abaganga bavuga ko ibyo byose nta shingiro bifite. Nubwo Vitiligo idashyira ubuzima bw’umuntu mu kaga nk’izindi ndwara…

Soma inkuru yose

HEC igiye gushyira ku rutonde kaminuza zo mu Rwanda hashingiwe ku bushakashatsi zikora

Inama y’Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC) yatangaje ko igiye gushyiraho uburyo bushya bwo gutondeka kaminuza n’amashuri makuru bikorera mu Rwanda hashingiwe ku rwego rw’ubushakashatsi zikora, hagamijwe kuzamura ireme ry’uburezi no guteza imbere ubushakashatsi bukemura ibibazo byugarije igihugu. Ibi byatangajwe ku wa 21 Gashyantare 2026 mu nama yahuje HEC n’abayobozi b’amashuri makuru na kaminuza, hagamijwe kubamurikira…

Soma inkuru yose

Abantu 5,500 bapfa buri mwaka bazize itabi mu Rwanda: Dore intambwe 10 zagufasha kurireka burundu

Mu gihe Isi yizihije Umunsi Mpuzamahanga wo Kureka Itabi, inzobere mu buzima zongeye kwibutsa ko guhagarika kurikoresha ari imwe mu ntambwe zikomeye umuntu yafata mu kurengera ubuzima bwe. Nubwo kubireka bitoroshye kuri bamwe, ubushakashatsi bugaragaza ko bishoboka iyo umuntu afashe icyemezo, akagira gahunda ihamye kandi akabona ubufasha bukwiye. Buri mwaka ku wa 31 Gicurasi, Isi…

Soma inkuru yose

U Rwanda Rwongereye Imbaraga mu Kwamamaza Ubukerarugendo Binyuze muri Aston Villa FC

U Rwanda rwongeye gukora indi ntambwe ikomeye mu kwamamaza isura yarwo ku rwego mpuzamahanga, nyuma y’uko gahunda ya Visit Rwanda isinyanye amasezerano y’ubufatanye na Aston Villa FC, imwe mu makipe akomeye akina muri Shampiyona y’u Bwongereza (Premier League). Ni ubufatanye butegerejweho kongera kumenyekanisha igihugu, gukurura ba mukerarugendo, abashoramari ndetse n’abashaka amahirwe y’ubucuruzi. Aya masezerano yatangajwe…

Soma inkuru yose

BNR Yatangije eKash, Uburyo Bushya Buzoroshya Kohereza Amafaranga Hagati ya Banki na Mobile Money

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangaje ku mugaragaro itangizwa rya Rwanda National Digital Payment System (RNDPS/eKash), uburyo bushya bwo kwishyurana hifashishijwe ikoranabuhanga buzafasha abakiliya kohereza no kwakira amafaranga hagati ya banki zitandukanye n’abatanga serivisi za Mobile Money mu buryo bwihuse, bwizewe kandi buhendutse. Iyi gahunda yatangiye gushyirwa mu bikorwa kuri 14 Nyakanga 2026, ikaba ari…

Soma inkuru yose

PAC Yashimangiye Gukurikiranira Hafi Inzego Zagaragayemo Imicungire Mibi y’Umutungo wa Leta

Komisiyo y’Umutwe w’Abadepite ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta (PAC) yatangaje ko izakomeza gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’inama yatanze ku nzego zagaragayemo amakosa mu micungire y’umutungo wa Leta, hagamijwe gukomeza kubazwa inshingano no kunoza imiyoborere. Ibi byagarutsweho nyuma y’uko inzego zitandukanye za Leta zitumijwe gusobanura ibibazo byagaragajwe muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta….

Soma inkuru yose

U Rwanda Rugiye Gutangiza Serivisi ya ‘Gériatrie’ Yo Kwita ku Bageze mu Zabukuru

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje gahunda nshya igamije guteza imbere ubuzima bw’abageze mu zabukuru, aho bagiye kujya bahabwa serivisi z’ubuvuzi zibagenewe by’umwihariko ndetse bakigishwa uburyo bwo kubaho ubuzima buzira umuze no gukomeza kugira imbaraga nubwo imyaka yaba yiyongereye. Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, ubwo yagezaga ibisobanuro ku Nteko Ishinga Amategeko ku wa 9…

Soma inkuru yose

Ishoramari mu Buhinzi Riracyari Rito, BRD Isaba Kongera Inkunga Ihabwa Abahinzi

Banki y’Amajyambere y’u Rwanda (BRD) yatangaje ko hakiri amahirwe menshi yo kongera ishoramari mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi, ishimangira ko gukomeza gufasha amabanki kugabanya ibyago byo gutanga inguzanyo bizafasha abahinzi n’aborozi kubona igishoro bakeneye. Ibi byagarutsweho mu kiganiro cyibanze ku buryo bwo korohereza urwego rw’ubuhinzi kubona serivisi z’imari, aho hagaragajwe ko nubwo hari intambwe imaze guterwa,…

Soma inkuru yose

Ibyo Buri Mugore Akwiye Kumenya ku Miterere n’Impinduka z’Igitsina Cye

Igitsina cy’umugore ni rumwe mu ngingo z’umubiri zikunze kuvugwaho byinshi, nyamara hakaba hakiri urujijo ku miterere yacyo n’uko gihinduka mu byiciro bitandukanye by’ubuzima. Abahanga mu buvuzi bagaragaza ko ingano n’imiterere y’iki gice bitaguma uko bimeze, ahubwo bihinduka bitewe n’imikurire, imisemburo ndetse n’ibihe bitandukanye umubiri unyuramo. Nubwo abantu benshi bazi gusa igice kigaragara inyuma, igitsina cy’umugore…

Soma inkuru yose

Canyon Yamuritse Igare Rifite AI Rishobora Kuburira Uritwaye Mbere y’Impanuka

Uruganda rukora amagare rwa Canyon Bicycles rwamuritse umushinga w’igare rigezweho rikoresha ubwenge buhangano (AI), radar na sensors, rigamije kongera umutekano w’abatwara amagare no kugabanya impanuka zo mu muhanda. Nubwo iri gare ritaratangira kugurishwa ku isoko, ryamuritswe nk’icyerekezo cy’uko amagare yo mu bihe biri imbere ashobora kuba ameze, aho ikoranabuhanga rizajya rifasha umukinnyi gufata ibyemezo byihuse…

Soma inkuru yose

Hagiye Gutangizwa Iserukiramuco Rishya Rigamije Guteza Imbere no Gusigasira Umuco Nyarwanda

Mu rwego rwo kurushaho guteza imbere umuco Nyarwanda no kuwubyaza umusaruro mu bukungu, hagiye gutangizwa iserukiramuco rishya ryiswe HERIFEST RWANDA, rizatangira ku mugaragaro ku wa 8 Nyakanga 2026 muri Prymidal Garden i Gahanga, mu Karere ka Kicukiro. Abateguye iri serukiramuco bavuga ko rigamije guhuza Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda binyuze mu bikorwa bitandukanye by’umuco, imyidagaduro n’ubuhanzi,…

Soma inkuru yose

Rwanda Premier League Yasinyanye na Skol Amasezerano ya Miliyari Arenga Imwe Azafasha Guteza Imbere Shampiyona

Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda (Rwanda Premier League) rwasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’uruganda rwa Skol Brewery Ltd, azamara imyaka itatu kandi afite agaciro karenga miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda. Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 30 Kamena 2026, akaba agamije kongera ubushobozi bw’imari muri shampiyona, kuzamura ubunararibonye bw’abafana no…

Soma inkuru yose

Minisitiri Uwimana Yasabye Ababyeyi n’Urubyiruko Gufatanya Kurwanya Ihohoterwa Rikorerwa Abana

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolee, yashimangiye ko kurinda abana ihohoterwa no gukumira inda ziterwa abangavu bisaba ubufatanye bw’ababyeyi, abarimu, abaturage n’inzego za Leta, aho buri wese agira uruhare mu kubaka umuryango utekanye. Yabitangaje ku wa Gatanu, tariki ya 26 Kamena 2026, ubwo yasozaga Ihuriro ry’Urubyiruko, anashimira Madamu Jeannette Kagame witabiriye icyo gikorwa kubera uruhare…

Soma inkuru yose

Igitabo Gishya Cyateje Impaka Muri White House Nyuma yo Kugaragaza Amabanga ya Trump

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yasabye abakozi bo mu biro bye kudatanga ibisobanuro cyangwa kugira icyo batangaza ku gitabo gishya cyanditswe n’abanyamakuru Maggie Haberman na Jonathan Swan, gikubiyemo amakuru yihariye ku mwaka wa mbere wa manda ye ya kabiri ku butegetsi. Nk’uko abanditsi b’iki gitabo babivuga, bagaragaza Trump nk’umuntu ufite imyitwarire…

Soma inkuru yose

U Bushinwa Bwashimangiye Akamaro k’Umuhanda Prince House – Masaka Mu Iterambere ry’u Rwanda

Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Gao Wenqi, yatangaje ko umushinga wo kwagura no kuvugurura umuhanda uhuza Prince House na Masaka ari umwe mu mishinga ifite uruhare rukomeye mu guteza imbere ibikorwa remezo no koroshya ubuhahirane hagati y’Umujyi wa Kigali n’Intara y’Iburasirazuba. Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri mu muhango wo gutangiza icyiciro cya mbere cya gahunda…

Soma inkuru yose

Mu Rwanda: Abaganga bahuguwe mu buvuzi bwo kubaga no gusimbuza impyiko

U Rwanda rukomeje kwandika amateka mu rwego rw’ubuvuzi, nyuma yo kurenga ibikorwa 100 byo gusimbuza impyiko (Kidney Transplant) bikorewe imbere mu gihugu kuva gahunda yo gusimbuza impyiko ziturutse ku baterankunga bazima itangiye muri Gicurasi 2023. Iyi ntambwe yagezweho mu cyumweru gishize mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, bikomeje kwiyubaka nk’ikigo cy’ubuvuzi gitanga serivisi zifite ubuziranenge ku…

Soma inkuru yose

FERWABA Yahagaritse Ntore Habimana na Axel Mpoyo Nyuma yo Kwanga Kwitaba Ikipe y’Igihugu

Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) ryafashe icyemezo cyo guhagarika by’agateganyo abakinnyi Ntore Habimana na Axel Mpoyo nyuma yo kutitaba ubutumire bw’Ikipe y’Igihugu yiteguraga imikino y’amajonjora y’Igikombe cy’Isi cya FIBA 2027. Nk’uko FERWABA yabitangaje, aba bakinnyi bari barahamagawe ngo bifatanye na bagenzi babo mu mwiherero wo kwitegura iri rushanwa, ndetse amakipe bakinira yari yamaze…

Soma inkuru yose

Ese Kuba Ingaragu Bishobora Kugira Ingaruka ku Buzima Bwo mu Mutwe? Dore Icyo Abahanga Babivugaho

Mu gihe hari abantu bavuga ko kubaho badafite uwo bakundana bibaha amahoro n’ubwisanzure, ubushakashatsi butandukanye bugaragaza ko kwigunga cyangwa kubura umubano wa hafi bishobora kugira ingaruka ku buzima bwo mu mutwe. Icyakora, impuguke zishimangira ko kugira umukunzi cyangwa gushaka atari byo byonyine bituma umuntu agira ubuzima bwiza bwo mu mutwe. Ubushakashatsi bwakozwe mu bihugu bitandukanye…

Soma inkuru yose

Kurara Utambaye: Ese Hari Inyungu Bigira ku Buzima? Dore Ibyo Ubushakashatsi Bwerekana

Abantu benshi bafite akamenyero ko kuryama bambaye imyenda yabugenewe cyangwa indi myambaro isanzwe, mu gihe hari n’abahitamo kurara batambaye. Nubwo bamwe babifata nk’umuco cyangwa uburyo bwo kwiyorohereza, hari ubushakashatsi bugaragaza ko kurara utambaye bishobora kugira akamaro ku buzima mu bihe bimwe na bimwe. Abahanga mu buzima bavuga ko inyungu z’ubu buryo ziterwa n’imiterere y’umuntu, aho…

Soma inkuru yose

U Rwanda Rwakiriye Abandi Bimukira 173 Baturutse muri Libya Basaba Ubuhungiro

Guverinoma y’u Rwanda yongeye kwakira icyiciro gishya cy’abimukira n’abasaba ubuhungiro 173 bavanwe muri Libya, mu rwego rwo gukomeza gahunda yo gutabara Abanyafurika bahura n’ibibazo by’umutekano n’ihohoterwa mu rugendo rwo gushaka ubuzima bwiza. Aba bimukira bageze mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa 17 Kamena 2026, bakaba bagizwe n’abaturage bakomoka mu bihugu bitandukanye byo ku Mugabane…

Soma inkuru yose

Nyuma yo Gutoranywa na Apple Music, Element EleéeH Agiye Gutaramira Abakunzi Be Muri Amerika

Umuhanzi nyarwanda akaba n’umutunganya w’indirimbo, Mugisha Robinson wamamaye nka Element EleéeH, agiye gutangira urugendo rw’ibitaramo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), mu gikorwa gitegerejweho kumwegereza abakunzi be batuye muri diaspora no gukomeza guteza imbere umuziki nyarwanda ku rwego mpuzamahanga. Uru rugendo rwiswe “USA Tour”, ruzaba mu mezi y’Ugushyingo n’Ukuboza 2026, aho Element EleéeH azataramira…

Soma inkuru yose