Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yasabye urubyiruko gukoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo bwubaka, rukirinda gushyiraho amakuru cyangwa ibikorwa bishobora kuzabatera ipfunwe cyangwa bikagira ingaruka ku buzima bwabo mu gihe kizaza.
Dr. Murangira yabigarutseho ubwo yaganirizaga urubyiruko rw’i Musanze nyuma y’Umuganda wihariye wari ugamije ubukangurambaga bwo kurwanya inzoga z’ibyuma.
Yasabye urubyiruko kurinda ubuzima bwite
Dr. Murangira yanenze bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bazijyaho bagatanga ubuhamya burambuye ku bibazo cyangwa ubuzima bwite banyuzemo.
Yabasabye kujya bagira ubushishozi mbere yo gushyira amakuru yabo bwite kuri internet, kuko ibyo umuntu ashyizeho bishobora gukomeza kuboneka no gukoreshwa n’abandi nyuma y’igihe kirekire.
Ati: “Ntabwo imbuga nkoranyambaga zakorewe kujya kuvuga ibibazo byawe bwite. Hari ibyo waciyemo umwana wawe adakwiye kumenya […] Internet ntijya yibagirwa. Ibyo ukoze byose ntuzi ubifite, ntuzi igihe azabigarurira n’igihe azabikoresha agushyira hasi […] Muharanire gusiga umurage mwiza ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo ababakomokaho batazaterwa imfunwe n’ibyo wazikozeho.”
Yibukije urubyiruko kwirinda ibyaha
Muri icyo kiganiro, Dr. Murangira yanakuriye inzira ku murima urubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga mu bikorwa bishobora kuruganisha mu byaha.
Yibajije impamvu umuntu yakora ku mbuga nkoranyambaga ibyo atatinyuka gukorera mu ruhame.
Ati: “Ibyo utakorera mu ruhame, kuki ujya kubikorera ku mbuga nkoranyambaga? Atukana bakamuhemba.”
Imbuga nkoranyambaga zishobora kubyazwa umusaruro
Dr. Murangira kandi yagaragaje ko imbuga nkoranyambaga zishobora gukoreshwa mu buryo bwiza kandi zigatanga umusaruro, cyane cyane mu gihe urubyiruko ruzikoresha mu bikorwa byubaka.
Yaboneyeho kwibutsa urubyiruko ko Leta ishora amafaranga mu ikoranabuhanga kugira ngo rirusheho korohereza abantu mu mikoreshereze yaryo.
Ubutumwa bwatanzwe bwibutsa abakoresha imbuga nkoranyambaga ko ibyo bashyiraho bishobora kugira uruhare mu buryo bazamenyekanamo mu gihe kizaza. Ku bw’ibyo, ubushishozi mbere yo gutangaza amakuru bwafasha umuntu kwirinda ingaruka zishobora kumugeraho nyuma.











