Impinduramatwara ya AI muri Meta: Isura nshya y’akazi n’iherezo ry’imirimo
Ikirere cy’ikoranabuhanga ku isi kiri mu mpinduka zikomeye nyuma y’aho ibigo by’ibihangange, biyobowe na Meta (nyiri Facebook, Instagram na WhatsApp), byemeje ko Ubwenge Buhangano (Artificial Intelligence – AI) ari bwo nkingi ya mwamba mu mikorere yabyo y’ejo hazaza. Izi mpinduka ziri gusiga bamwe mu bakozi b’abantu mu gihirahiro, mu gihe ibigo byo bivuga ko bije…