Wari uziko ushobora kwemerera undi kwitaba abahamagara telefone yawe? Dore uko bikorwa n’uko wabigenzura
Hari igihe umuntu akubwira ko yaguhamagaye ariko agasanga yitabwe n’undi muntu, ugahita ugira impungenge ukakeka ko telefone yawe yinjiwe cyangwa yibasiwe n’abajura b’ikoranabuhanga (hackers). Hari n’abahita bashinja ibigo by’itumanaho kuba ari byo byateye icyo kibazo. Nyamara, si ko biba bimeze buri gihe. Mu by’ukuri, telefoni nyinshi zifite uburyo bwemewe buzwi nka Call Forwarding cyangwa Call…
