Wari uziko ushobora kwemerera undi kwitaba abahamagara telefone yawe? Dore uko bikorwa n’uko wabigenzura

Hari igihe umuntu akubwira ko yaguhamagaye ariko agasanga yitabwe n’undi muntu, ugahita ugira impungenge ukakeka ko telefone yawe yinjiwe cyangwa yibasiwe n’abajura b’ikoranabuhanga (hackers). Hari n’abahita bashinja ibigo by’itumanaho kuba ari byo byateye icyo kibazo.

Nyamara, si ko biba bimeze buri gihe. Mu by’ukuri, telefoni nyinshi zifite uburyo bwemewe buzwi nka Call Forwarding cyangwa Call Divert, butuma umuhamagaro wawe woherezwa ku yindi nimero igihe udashoboye kuwakira cyangwa igihe ubishaka.

Ubu buryo bumaze imyaka myinshi bukoreshwa ku isi hose, kandi bugaragara kuri telefoni nyinshi zigezweho ndetse n’izisanzwe.

Call Forwarding ni iki?

Call Forwarding ni uburyo bwemerera nyir’itelefoni yohereza abamuhamagara ku yindi nimero. Iyo bumaze gushyirwaho, umuntu uguhamagaye ahita yoherezwa ku nimero wahisemo, bitewe n’uburyo wabigenye.

Ibi bishobora kugufasha igihe uri mu nama, telefone yawe itari ku murongo, uri kuvugira ku wundi muntu cyangwa igihe udashaka kubura umuhamagaro w’ingenzi.

Uko washyiraho Call Forwarding ukoresheje code

Niba ushaka ko umuhamagaro wose ujya ku yindi nimero, kanda:

**21*Nomero#

Urugero:

**21*078XXXXXXX#

Hanyuma ukande Call/OK.

Uko wabikora muri Settings za telefoni

Niba udashaka gukoresha code, ushobora kubikora muri telefoni yawe.

Sony Ericsson

Settings

Call

Divert Calls

Hitamo ubwoko bwa Call Divert ushaka.

Nokia

Settings

Call Settings

Divert

Hitamo uburyo ushaka.

iPhone

Settings

Phone

Call Forwarding

Fungura (On)

Andikamo nimero ushaka koherezaho umuhamagaro.

Telefoni zifite SIM ebyiri cyangwa eshatu

Phone

Settings

Call Settings cyangwa Calling Accounts

Hitamo SIM ushaka

Call Forwarding

Andikamo nimero ushaka.

Hitamo igihe ushaka ko umuhamagaro woherezwa

Telefoni nyinshi ziguha amahitamo atandukanye:

Divert All Voice Calls – Yohereza umuhamagaro wose.

Divert if Unreachable – Yohereza umuhamagaro igihe telefone yawe itaboneka.

Divert if No Answer – Yohereza umuhamagaro igihe utawitabye.

Divert if Busy – Yohereza umuhamagaro igihe uri kuvugira ku wundi.

Divert All Data Calls – Yohereza amakuru cyangwa umuhamagaro wa data bitewe na serivisi ukoresha.

Iyo umaze guhitamo uburyo ushaka, ukanda Activate, ukandika nimero ushaka koherezaho umuhamagaro, hanyuma ugakanda OK.

Wamenya ute niba telefone yawe iriho Call Forwarding?

Hari igihe ubu buryo bushobora gushyirwaho utabizi, cyane cyane iyo hari undi wakoresheje telefoni yawe.

Uburyo bworoshye bwo kubigenzura ni ugukanda:

*#21#

Hanyuma ukande Call/OK.

Iyo hari Call Forwarding iriho, telefoni izakwereka aho umuhamagaro wawe woherezwa.

Hari kandi telefoni zigaragaza ikimenyetso (icon) cya Call Forwarding ku murongo wo hejuru wa ekran.

Niba abantu bakubwira ko iyo baguhamagaye bitabwa n’undi muntu, ni byiza kubanza kugenzura iyi serivisi mbere yo gukeka ko telefone yawe yinjiwe.

Uko wakuraho Call Forwarding

Niba utagikeneye ubu buryo, ushobora kubukuraho ukoresheje imwe muri izi code.

Code ya mbere

#21*Nomero#

Urugero:

#21*078XXXXXXX#

Cyangwa ukoreshe:

##002#

Iyi ni yo ikoreshwa cyane kuko ikuraho ubwoko bwose bwa Call Forwarding.

Ushobora no kujya muri:

Settings → Call Forwarding → Cancel All Forwarding cyangwa Deactivate.

Hari telefoni zigusaba kwinjiza 0000 nk’ijambo ry’ibanga (password) mbere yo kubikuraho.

Ese kuba umuhamagaro wawe ujya ku yindi nimero bivuze ko telefone yawe yinjiwe?

Oya. Kuba umuhamagaro wawe woherezwa ku yindi nimero si gihamya ko telefone yawe yinjiwe n’abajura b’ikoranabuhanga.

Akenshi biterwa n’uko Call Forwarding yashyizweho ku bushake cyangwa ku bw’impanuka. Ni yo mpamvu ari byiza kugenzura igenamiterere rya telefoni yawe buri gihe, cyane cyane niba hari abandi bantu bayikoresha.

Mu gihe uketse ikibazo nk’iki, banza ugenzure uko Call Forwarding ihagaze mbere yo kwitabaza abatekinisiye cyangwa ikigo cy’itumanaho ukoresha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *