Ishimwe Robert

Charlene Ruto yakowe Kajugujugu ebyiri, miliyari 7 z’amashilingi ya Kenya,bus ebyiri n’impeta y’agaciro gakomeye

Umuhango wo guhuza imiryango wa Charlene Ruto, umukobwa wa Perezida wa Kenya William Ruto, n’umushoramari w’Umutanzaniya Isaya Yunge, wakomeje kuvugisha benshi nyuma y’amakuru akomeje gukwirakwira ku mutungo uvugwa ko watanzwe mu rwego rwo gukwa. Mu mafoto n’amakuru biri gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, uyu muhango wagaragajwe nk’uwari wihariye kandi witabiriwe n’abantu bo mu miryango yombi. Icyatumye…

Soma inkuru yose

Trump na Iran bongeye kugera aharindimuka: Ese ibiganiro by’amahoro birapfuye?

Umwuka wa politiki n’umutekano hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran wongeye kuba mubi, nyuma y’uko Tehran itangaje ko itagiteganya gutangira ibiganiro na Washington mu gihe ivuga ko Amerika ikomeje kurenga ku masezerano y’agateganyo. Ibi bibaye mu gihe Perezida wa Amerika, Donald Trump, yari amaze iminsi agaragaza ko ibiganiro bishobora kongera gutangira ndetse…

Soma inkuru yose

Umugore wo mu Buhinde yanditse amateka mashya kubera umusatsi we w’uburebure budasanzwe

Renu Dhariyal, umugore wo mu Buhinde, yagaragaye mu nkuru zidasanzwe ku isi nyuma yo kwemezwa na Guinness World Records nk’umugore ufite umusatsi muremure kurusha abandi bantu b’abagore bakiriho. Umusatsi wa Renu wapimwe ufite santimetero 271.50, ni ukuvuga metero 2.715 hafi ya metero eshatu. Iki gipimo cyafashwe ku wa 15 Mata 2026, i Haldwani muri leta…

Soma inkuru yose

Miss Muyango Claudine agiye guhanwa nyuma yo gufatirwa mu ikosa ryo gutwara imodoka arimo kurya no kutambara umukandara

Umunyarwandakazi Miss Muyango Claudine ari kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’amashusho yamugaragaje atwaye imodoka ari kurya, ndetse atambaye umukandara (seatbelt), ibintu byahise bikurura impaka n’ibitekerezo byinshi. Byatangiye ubwo amashusho yasakazwaga ku rubuga rwa X (rwahoze ari Twitter), agaragaza Muyango yicaye ku ntebe y’umushoferi, afashe ibiryo mu ntoki mu gihe imodoka yari iri mu muhanda….

Soma inkuru yose

Wari uziko ushobora kwemerera undi kwitaba abahamagara telefone yawe? Dore uko bikorwa n’uko wabigenzura

Hari igihe umuntu akubwira ko yaguhamagaye ariko agasanga yitabwe n’undi muntu, ugahita ugira impungenge ukakeka ko telefone yawe yinjiwe cyangwa yibasiwe n’abajura b’ikoranabuhanga (hackers). Hari n’abahita bashinja ibigo by’itumanaho kuba ari byo byateye icyo kibazo. Nyamara, si ko biba bimeze buri gihe. Mu by’ukuri, telefoni nyinshi zifite uburyo bwemewe buzwi nka Call Forwarding cyangwa Call…

Soma inkuru yose

Impaka ku kudahanwa kwa Messi zakomeje kuvugisha benshi

Abafana benshi b’umupira w’amaguru ku isi bakomeje kuganira ku cyemezo cya FIFA n’abasifuzi nyuma y’uko kapiteni Lionel Messi adahanwe ku ikosa ryavuzwe ko yakoreye myugariro wa Algeria, Aïssa Mandi, mu mukino Argentina yatsinzemo ibitego 3-0. Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Messi akandagira Mandi inyuma ku kaguru mu gihe cy’umukino. Nubwo icyo gikorwa cyateje impaka,…

Soma inkuru yose

Bebe Cool akomeje gushinja Mutesi Jolly ubutubuzi, asaba ko hakorwa iperereza

Bebe Cool yashyize hanze ubutumwa avuga ko yagiranye n’uwo yaterezaga ko ari Mutesi Jolly Umuhanzi w’icyamamare muri Uganda, Bebe Cool, yakomeje kuvuga ku kibazo cy’umuntu avuga ko yamutuburiye yiyita Mutesi Jolly, ndetse asaba inzego zibishinzwe gukora iperereza kuri iki kibazo. Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Bebe Cool yavuze ko ibyabaye byatangiye muri Mutarama…

Soma inkuru yose

Yari afite abamukurikira ibihumbi 50 gusa! Uko amarira ya Vozinha yahise amuhindura icyamamare ku isi mu ijoro rimwe

Umuzamu wa Cape Verde wabaye intwari y’umukino wahuje igihugu cye na Espagne Mu ijoro ryabaye amateka kuri Cape Verde, umunyezamu wayo w’inararibonye, Vozinha, yigaruriye imitima y’abakunzi b’umupira w’amaguru ku isi yose nyuma yo gufasha ikipe ye kunganya ubusa ku busa (0-0) na Spain mu mukino wa mbere wa Cape Verde mu Gikombe cy’Isi cya 2026….

Soma inkuru yose

Vestine na Dorcas batangaje ko batandukanye na MIE nyuma y’imyaka itanu y’ubufatanye

Vestine na Dorcas batangaje ko batandukanye na MIE nyuma y’imyaka itanu y’ubufatanye.Abahanzi bakomeye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bahisemo gukomeza urugendo rwabo bigenga. Itsinda ry’abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana rigizwe na Vestine Ishimwe na Kamikazi Dorcas ryatangaje ku mugaragaro ko rihagaritse imikoranire ryari rifitanye na M. Irene Entertainment (MIE), sosiyete iyobowe…

Soma inkuru yose

Umunyamakuru Ndahiro Valens Papy yasohoye indirimbo nshya yise ‘Abanzi’

Umunyamakuru ndetse n’umuhanzi nyarwanda Ndahiro Valens Papy yashyize hanze indirimbo nshya yise “Abanzi”, igaruka ku rugamba abantu bafite impano banyuramo, cyane cyane igihe bahura n’ababaca intege cyangwa abafite inyungu zo kubazimya. Iyi ndirimbo yasohotse ku wa 23 Gicurasi 2026, ikaba iri mu zigaragaza amarangamutima ndetse n’ubuzima bwite bw’uyu munyamakuru umaze igihe azwi mu itangazamakuru nyarwanda,…

Soma inkuru yose

Trump yavuze ko Amerika ishobora gusubiza miliyari 149$: Impaka ku misoro ya tariffs zongeye gukomera

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko Amerika ishobora gusubiza amafaranga arenga miliyari 149 z’amadolari nyuma y’impaka zikomeje kuvuka ku misoro ya “tariffs” yashyizweho mu gihe cy’ubutegetsi bwe. Trump yavuze ko bishoboka ko Leta ya Amerika ishobora gusubiza ayo mafaranga nyuma y’ibibazo by’amategeko ndetse n’impaka zagaragaye ku buryo iyo misoro yashyizweho…

Soma inkuru yose

Muri gutera urujijo Abanyarwanda – Minisitiri Nduhungirehe Ntari kuvuga rumwe na Mutesi Scovia

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko atanyuzwe n’uburyo ibiganiro bya Mama Urwagasabo TV byasesenguye ubutumwa yari yanditse ku rubuga rwa X, avuga ko byateye urujijo mu banyarwanda. Ibi byakurikiye ikiganiro cyatambutse kuri Mama Urwagasabo TV, aho abanyamakuru bagarutse ku butumwa Minisitiri Nduhungirehe yari yanditse mu rurimi rw’Igifaransa, bavuga ku byabereye mu…

Soma inkuru yose

“Uri inzozi ndota kugeza bukeye” Umunyarwenya Etienne yifurije umugore we Josiane isabukuru mu buryo bwakoze benshi ku mutima.

Umunyarwenya nyarwanda Iryamukuru Etienne yagaragaje amarangamutima akomeye akunda umugore we Uwizeyimana Josiane, amwifuriza isabukuru nziza y’amavuko mu butumwa bwuje urukundo yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga. Mu butumwa yanyujije kuri Instagram kuri uyu wa 15 Gicurasi, Etienne yavuze ko Josiane ari umuntu ukomeye mu buzima bwe ndetse amusobanurira urukundo amufitiye mu magambo yuje imitoma. Yagize ati:…

Soma inkuru yose

Polisi ya Uganda yahaye umupolisi inkweto zidasanzwe kubera ikirenge kinini cyamubuzaga gukora neza

Umupolisi wari umaze igihe abura inkweto zimukwira yahawe izifite ibice 52 ku bipimo byo mu Burayi Polisi ya Uganda yahaye umupolisi wayo, PPC Olepus Jovian, inkweto zihariye nyuma y’igihe kinini ahura n’ikibazo cyo kubura inkweto zimukwira kubera ubunini bw’ikirenge cye. Kumunsi wo kuwa Kane, ubuyobozi bushinzwe ibikoresho muri Polisi ya Uganda bwamushyikirije inkweto z’akazi zifite…

Soma inkuru yose

Umukecuru w’imyaka 70 uvuga ko yavuye ba Perezida Paul Kagame na Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, arifuza kubonana na bo.

Kasese, Uganda – Umukecuru witwa Deborah Maate w’imyaka 70, utuye mu gace ka Kasese mu burengerazuba bwa Uganda, arifuza guhura n’abakuru b’ibihugu byombi, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni. Avuga ko yigeze kubamenya mu myaka ya 1980 mu gihe cy’urugamba rwo kubohora Uganda. Deborah Maate, atangaza ko mu mwaka…

Soma inkuru yose