Ese kuki hari abanyeshuri bo muri Kaminuza bavuga ko “Bourse” itabanyuze?
Kuba umunyeshuri yatsindiye umwanya wo kwiga muri Kaminuza, cyane cyane avuye mu muryango wari usanzwe udafite amikoro ahagije, biba ari amahirwe akomeye. Ibyo bikarushaho kuba byiza iyo hiyongereho kugenerwa amafaranga azajya amufasha mu buzima bwe bw’ishuri. Gusa n’ubwo bimeze bityo ariko, hari bamwe mu banyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, bavuga ko…
