Umunyarwanda witwa Nkundimana Augustin yashyizeho ikoranabuhanga rishingiye ku Bwenge Buhangano (AI) rifasha abahinzi kumenya ibibazo byibasira ibihingwa no kubona amakuru yabafasha gufata ingamba hakiri kare.
Nkundimana ni we washinze ikigo Nyarwanda cyitwa Agric AI, cyibanda ku gukoresha ikoranabuhanga mu guhanga ibisubizo bishobora gufasha guteza imbere ubuhinzi.
Iri koranabuhanga amaze imyaka ibiri arikorera, aho yatangiye kuritekerezaho akiri muri kaminuza, ubwo yigaga ibijyanye n’ikoranabuhanga mu buhinzi.
Yatangaje ko icyamuteye kurikoraho ari ugushaka igisubizo ku bibazo abahinzi bahura na byo, cyane cyane kubona amakuru yizewe abafasha kumenya indwara cyangwa ibyonnyi byafashe ibihingwa byabo.
Uko Agric AI ikora
Iri koranabuhanga ryubakiye ku makuru ajyanye n’ibihingwa yashyizwe ku rubuga rwa internet no muri application ya Agric AI.
Umuhinzi urikoresha afata telefoni irimo iyo application, akayerekeza ku kibabi cy’igihingwa afite ikibazo. AI ihita igereranya isura y’icyo gihingwa n’amakuru isanzwe ifite, ikayasesengura kugira ngo imenye ikibazo gishobora kuba gihari.
Nyuma y’isesengura, umuhinzi ahabwa amakuru amufasha kumenya uko igihingwa cye gihagaze, niba gikeneye umuti cyangwa niba hari ikindi kibazo cyakwiye kwitabwaho.
Nkundimana yagize ati: “Iri koranabuhanga rihita ryerekana uko igihingwa cye gihagaze niba hari imiti gikeneye cyangwa ikindi kibazo gifite, akamenya icyo ashobora gukora.”
Kubera ko amwe mu makuru ritanga ashobora kuba asaba ubumenyi bwihariye mu buhinzi, umuhinzi ashobora no kwitabaza abajyanama mu buhinzi cyangwa abashinzwe ubuhinzi kugira ngo bamufashe gusobanukirwa neza igisubizo yabonye.
Agric AI iracyongerwamo amakuru
Nubwo iri koranabuhanga rimaze gutangira gukoreshwa, Nkundimana avuga ko ibisubizo ritanga kuri ubu byizewe ku kigero cya 70%.
Ibi biterwa n’uko hakomeje kongerwamo amakuru mashya kugira ngo rirusheho kunoza ubushobozi bwo gusesengura ibibazo by’ibihingwa.
Kugeza ubu rifite amakuru ajyanye n’ibihingwa 11, ariko ibihingwa bine ni byo ryatangiriyeho gukoreshwa. Harimo ikawa, inyanya, ibishyimbo n’ibigori.
Abahinzi 250 ni bo bamaze kurikoresha, kandi kuri ubu baracyabikora ku buntu.
Nkundimana yavuze ko uko umubare w’abarikoresha uzagenda wiyongera, hazatekerezwa uburyo abahinzi bazajya bishyura serivisi, cyane cyane igihe ikoranabuhanga rizaba rimaze kurushaho kunozwa.
Ikoranabuhanga rigamije gufasha umuhinzi gufata icyemezo gishingiye ku makuru
Nkundimana avuga ko kimwe mu bibazo bikomeye abahinzi bahura na byo ari ukubura amakuru abafasha kumenya neza ikibazo kiri ku gihingwa.
Yavuze ko hari igihe umuhinzi abona igihingwa cye gifite ikibazo, akajya kugura umuti atazi neza indwara cyangwa ikibazo agiye kuvura.
Ati: “Iki ni igisubizo kuko kugera ku makuru ari cyo kintu cyagoraga abahinzi bacu. Wasangaga niba igihingwa gifite ikibazo atamenya ngo ni iki, yajya muri pharmacy kugura imiti akabikora atazi neza icyo agiye gukemura. Dushaka ko bazajya bajyayo bazi neza ko umuti uhuye n’ikibazo gihari.”
Ibi bishobora gufasha umuhinzi kurushaho kumenya ikibazo kiri ku gihingwa cye mbere yo gufata icyemezo cyo kugura cyangwa gukoresha umuti.
Amakuru ashobora gufasha n’abashoramari
Uretse gufasha umuhinzi ku giti cye, Nkundimana avuga ko amakuru akusanywa n’iri koranabuhanga ashobora no kugira akamaro ku bandi bari mu ruhererekane nyongeragaciro mu buhinzi.
Iyo amakuru ajyanye n’ibibazo by’ibihingwa amaze kumenyekana, ashobora gufasha mu kumenya ahari ibibazo no gufata imyanzuro ijyanye n’ishoramari.
Nkundimana avuga ko afite itsinda ry’abantu 10 bamufasha mu guteza imbere iri koranabuhanga, nubwo atari bose ari abakozi bahembwa buri gihe.
Avuga ko hakiri icyuho cy’amikoro akenewe kugira ngo Agric AI irusheho kwaguka no kunozwa.
Ashaka ko Agric AI izajya isuzuma n’ubutaka
Nkundimana afite gahunda yo gushaka ‘server’ izamufasha kwakira no kubika amakuru menshi ajyanye n’ibihingwa.
Intego ni uko mu minsi iri imbere Agric AI itazagarukira gusa ku gusuzuma ibihingwa, ahubwo izanagire ubushobozi bwo gusuzuma ubutaka.
Avuga ko ibi byafasha ubuhinzi kurushaho gukoresha amakuru n’ikoranabuhanga mu gufata ibyemezo.
Yongeyeho ko bagikeneye amakuru menshi atangwa n’abahinzi ndetse n’ibitekerezo byabo ku bijyanye n’ubuhinzi, kuko AI idashobora gukora neza idafite amakuru ahagije.
Ni muri urwo rwego asaba abahinzi gukomeza gutanga amakuru ajyanye n’ibihingwa byabo kugira ngo iri koranabuhanga rikomeze kunozwa no gutanga ibisubizo birushijeho kuba byizewe.











