Mu Ntara y’Amajyepfo Hatashywe Ibikorwa by’Iterambere Byakozwe n’Ingabo na Polisi Mu Kwizihiza Kwibohora32
Mu rwego rwo gusoza ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda (RDF) na Polisi y’u Rwanda byo gufasha abaturage no kwizihiza ku nshuro ya 32 Umunsi wo Kwibohora, mu Ntara y’Amajyepfo hafunguwe ku mugaragaro ibikorwa bitandukanye by’iterambere byubatswe mu bufatanye n’abaturage. Ibi bikorwa byabereye mu turere dutandukanye tw’Intara y’Amajyepfo, aho abayobozi bakuru mu nzego za Leta, iz’umutekano n’abaturage…
