Mu rwego rwo gusoza ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda (RDF) na Polisi y’u Rwanda byo gufasha abaturage no kwizihiza ku nshuro ya 32 Umunsi wo Kwibohora, mu Ntara y’Amajyepfo hafunguwe ku mugaragaro ibikorwa bitandukanye by’iterambere byubatswe mu bufatanye n’abaturage.
Ibi bikorwa byabereye mu turere dutandukanye tw’Intara y’Amajyepfo, aho abayobozi bakuru mu nzego za Leta, iz’umutekano n’abaturage bitabiriye umuhango wo kubitaha no kubishyikiriza ababigenewe.
Kamonyi Hatashywe Ishuri Ryisumbuye rya Tekinike
Mu Karere ka Kamonyi, Perezida wa Sena, Dr. François Xavier Kalinda, ari kumwe na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, abayobozi bakuru ba Polisi y’u Rwanda, abandi bayobozi muri Guverinoma ndetse n’abaturage, bafunguye ku mugaragaro Ishuri Ryisumbuye rya Tekinike rya Kigese riherereye mu Murenge wa Rugalika.
Iri shuri rifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri 460, rikaba rigizwe n’ibyumba by’amashuri 10, laboratwari y’amasomo y’ubumenyi n’ikoranabuhanga, inyubako z’ubuyobozi, icyumba cyihariye cy’abakobwa ndetse n’ibibuga by’imikino ya volleyball na basketball.
Biteganyijwe ko iri shuri rizafasha urubyiruko kubona ubumenyi ngiro bujyanye n’isoko ry’umurimo.
Nyamagabe Abatishoboye Bashyikirijwe Amazu
Mu Karere ka Nyamagabe, mu Kagari ka Nyamigina mu Murenge wa Tare, hatashywe ku mugaragaro amazu umunani (8) yubatswe mu buryo bwa “Two in One” yubakiwe imiryango itishoboye.
Aya mazu yubatswe binyuze mu bikorwa by’Ingabo na Polisi bigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage no gufasha abatishoboye kubona aho kuba heza.
Abaturage Barenga 8,000 Bavuriwe Ubuntu i Munini
Mu Karere ka Nyaruguru, ku Bitaro bya Munini, hasojwe gahunda yo kuvura abaturage ku buntu yari imaze ukwezi.
Muri iki gikorwa cyateguwe ku bufatanye bw’Ingabo z’u Rwanda na Polisi y’u Rwanda, abaturage barenga 8,000 bahawe serivisi zitandukanye z’ubuvuzi, hagamijwe kubafasha kubona ubuvuzi bwisumbuyeho no kubegereza serivisi z’ubuzima.
Ruhango Hatashywe Ibikorwaremezo Bitandukanye
Mu Karere ka Ruhango na ho hafunguwe ku mugaragaro ibikorwa remezo bitandukanye birimo ibiraro, imihanda ya kaburimbo ndetse n’ikibuga gishya kizajya cyifashishwa mu gukorera ibizamini by’ibinyabiziga, kikunganira icya Busanza.
Abaturage bavuga ko ibi bikorwaremezo bizoroshya ingendo, ubuhahirane n’itangwa rya serivisi.
Gisagara Hubakiwe Abatishoboye Hanaterwa Inkunga Urubyiruko
Mu Karere ka Gisagara, mu Mudugudu wa Taba, Akagari ka Remera mu Murenge wa Muganza, hatashywe amazu 10 yubatswe mu buryo bwa “Two in One” yashyikirijwe imiryango itishoboye.
Muri uwo muhango kandi, urubyiruko rw’Imboni z’Impinduka rwashyikirijwe inkunga ya miliyoni 5 Frw, igamije kurufasha guteza imbere ibikorwa byarwo bibyara inyungu.
Ibikorwa Bigamije Guteza Imbere Imibereho y’Abaturage
Ibikorwa byatashywe mu Ntara y’Amajyepfo biri mu bikorwa ngarukamwaka Ingabo na Polisi by’u Rwanda bitegura mu rwego rwo kwizihiza Umunsi wo Kwibohora, hagamijwe gufasha abaturage mu nzego zirimo uburezi, ubuzima, ibikorwa remezo n’imibereho myiza.
Abayobozi bitabiriye iyo mihango bashimye uruhare rw’Ingabo na Polisi mu guteza imbere imibereho y’abaturage, basaba kandi abazabyungukiramo kubibungabunga no kubikoresha neza kugira ngo bikomeze gutanga umusaruro urambye.
AMAFOTO:




Umwanditsi: CYIZA Theogene





