PAC Yashimangiye Gukurikiranira Hafi Inzego Zagaragayemo Imicungire Mibi y’Umutungo wa Leta

Komisiyo y’Umutwe w’Abadepite ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta (PAC) yatangaje ko izakomeza gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’inama yatanze ku nzego zagaragayemo amakosa mu micungire y’umutungo wa Leta, hagamijwe gukomeza kubazwa inshingano no kunoza imiyoborere. Ibi byagarutsweho nyuma y’uko inzego zitandukanye za Leta zitumijwe gusobanura ibibazo byagaragajwe muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta….

Soma inkuru yose

MINICOM yisubije ibibanza 5 mu Cyanya cy’Inganda cya Rwamagana kubera abashoramari bananiwe kwishyura

MINICOM yisubije ibibanza bitanu mu Cyanya cy’Inganda cya Rwamagana kubera ko abashoramari bananiwe kubyishyura nk’uko byari biteganyijwe mu masezerano, ibintu byagarutsweho mu Nteko Ishinga Amategeko ubwo PAC yasuzumaga raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta. Ubuyobozi bwa MINICOM busobanura ko abashoramari bahabwa ubutaka bakishyura 30% bakemererwa gutangira imirimo, ibindi bisigaye bikishyurwa mu gihe k’imyaka itanu. Gusa…

Soma inkuru yose