Minisitiri Sebahizi yasobanuye impamvu itumizwa ry’isukari mu mahanga ryagabanutseho 36%
Imibare mishya ituruka muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) igaragaza ko mu mwaka wa 2025, ingano y’isukari u Rwanda rwatumiza mu mahanga yamanutse cyane ugereranyije n’umwaka wabanjirije. Ibi byajyaniranye n’igabanuka ry’agaciro k’amafaranga igihugu cyasohoraga kuri iki gicuruzwa. Raporo nshya ya MINICOM igaragaza ko mu mwaka wa 2025, u Rwanda rwatumije mu mahanga toni 195,610 z’isukari zifite…