Ruhango: Abasore bafashwe bamaze kwica ihene y’umuturage no kuyibaga

Abaturage bo mu Kagari ka Mbuye, Umurenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango, bavuga ko bahangayikishijwe n’ubujura bw’amatungo bumaze gufata indi ntera, nyuma y’uko abasore babiri bafashwe bakekwaho kwiba ihene y’umuturage bakayibaga bagamije kugurisha inyama zayo.

Amakuru abaturage bahaye TV na RADIO 01agaragaza ko aba basore bafatiwe mu bikorwa byo kwiba iyo hene nyuma yo kuyica no kuyibaga. Igihe abaturage bayisangaga, yari yamaze gukurwaho amaguru n’ibindi bice by’umubiri ndetse yaraciyemo kabiri.

Nyir’iyo hene yavuze ko atari ubwa mbere yibwe amatungo, agaragaza ko ubujura bwabaye ikibazo gikomeye muri aka gace.

Yagize ati: “Twagezeyo dusanga bayisize mu rutoki. Twarayibonye itamanitse kandi idatabye, yari iri ku musozi. Amaguru n’amaboko ntibyari bikiriho.”

Umwe mu bakekwa yemeye ko yafatanywe ihene

Umwe mu basore bafashwe yemeye ko yafatanywe iyo hene, nubwo yavuze ko atari wenyine wayibye.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, yavuze ko yari kumwe n’undi mugenzi we ubwo bibaga iyo hene.

Yagize ati: “Bayimfatanye ariko ntabwo ari njye wabikoze jyenyine. Twari turi kumwe n’undi mugenzi wanjye.”

Ubwo yabazwaga aho ibice bimwe by’iyo hene byari biri, yasubije ko mugenzi we ari we wabijyanye kugira ngo abitunganyirize ahandi.

Abaturage bavuga ko ubujura bwabaye karande

Abatuye mu Tugari twa Mbuye, Nyakarekare na Kabuga bavuga ko bamaze igihe kinini bahangayikishijwe n’ubujura bw’amatungo, cyane cyane ihene n’andi matungo magufi.

Bavuga ko hari n’indi minsi abaturage bafashe abantu bakekwagaho kwiba ihene ku manywa y’ihangu.

Umwe mu baturage yagize ati:“Hari umuntu wafashwe ku manywa amaze kwitura ihene mu ishyamba. Yafashwe atwaye ihene ebyiri.”

Undi nawe yavuze ko ikibazo cy’ubujura cyamaze gukwira henshi muri aka gace.

Ati: “Aho hose bari kwiba ihene, abaturage bamaze kurambirwa.”

Hari n’abambura abaturage bakabakometsa

Abaturage bavuga ko ikibazo kitagarukira gusa ku kwiba amatungo, ahubwo hari n’abatega abaturage mu nzira bakabambura ibyo bafite.

Umwe mu baturage yavuze ko hari umugore wari uvuye ku isoko wahuye n’abagizi ba nabi bakamwambura ibyo yari afite.

Yagize ati:“Bateze umudamu wari uvuye ku isoko. Baramuniga bamwambura ibyo yari afite byose.”

Abaturage bavuga ko ibikorwa nk’ibi bikunze gukorwa n’insoresore ziba zirirwa mu masantere atandukanye yo muri aka gace, aho bamwe baba banywa ibisindisha umunsi wose, bwakwira bakajya kwiba abaturage.

Polisi yavuze ko itazihanganira abajura

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko uwafashwe yamaze gushyikirizwa inzego z’ubugenzacyaha kugira ngo akurikiranwe n’amategeko.

Yashimangiye ko Polisi itazihanganira uwo ari we wese wica amategeko yiba abaturage amatungo cyangwa ibindi byabo.

Yagize ati:“Uwafashwe yamaze gutabwa muri yombi kandi ari gukurikiranwa n’ubugenzacyaha. Turashimira abaturage bakomeje gutanga amakuru ku gihe. N’abatekereza gukora ibikorwa nk’ibi turaburira ko bazafatwa bagashyikirizwa ubutabera.”

Abaturage basaba umutekano usesuye

Abaturage bo muri Mbuye no mu bice biyegereye bavuga ko hakenewe kongerwa amarondo no gukaza ingamba zo gukumira ubujura, kuko amatungo yabo ari yo shingiro ry’imibereho yabo.

Basaba kandi urubyiruko rwishora mu bikorwa by’ubujura gushaka imirimo yemewe n’amategeko aho gukomeza kubangamira umutekano w’abaturage.

Nubwo umwe mu bakekwa yamaze gufatwa, abaturage bavuga ko hakiri abandi bakekwaho kugira uruhare muri ibyo bikorwa, bityo bagasaba ko inzego z’umutekano zakomeza ibikorwa byo kubashakisha kugira ngo ubujura bumaze igihe buvugwa muri aka gace buhagarare burundu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *