Ingabo z’u Rwanda (RDF) zasoje amahugurwa y’amezi ane yari agamije kongerera ubushobozi abasirikare bo muri Brigade y’Ingabo zirwanira ku butaka Icyiciro cya 8, mu rwego rwo kurushaho kubategura guhangana n’inshingano z’umutekano z’iki gihe.
Aya mahugurwa yabereye mu Kigo cy’Amahugurwa cya Gisirikare cya Nasho giherereye mu Karere ka Kirehe, asoza ku wa 23 Kamena 2026 mu muhango wayobowe n’Umugaba Mukuru wa RDF, Gen Mubarakh Muganga.
Aya mahugurwa yibanze ku kongerera abasirikare ubumenyi mu kuyobora ibikorwa bya gisirikare, gukurikirana imyitwarire y’ingabo, kunoza amayeri y’ibikorwa njyarugamba ndetse no guhora biteguye guhangana n’ibibazo bishya by’umutekano.

Mu ijambo yagejeje ku barangije amahugurwa, Gen Mubarakh Muganga yabashimiye ku bw’imbaraga n’ubwitange bagaragaje, anabagezaho ubutumwa bwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame.
Perezida Kagame yashimiye uruhare rukomeje gukorwa na RDF n’izindi nzego z’umutekano mu kubungabunga umutekano w’igihugu no hanze yacyo, ashimangira ko amahugurwa ahoraho ari umwe mu musingi ukomeye utuma RDF ikomeza kurangwa n’ubunyamwuga.
Gen Mubarakh Muganga yavuze ko aya mahugurwa ari ingenzi mu gutegura abasirikare bafite ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo by’umutekano bihindagurika uko ibihe bigenda bisimburana.
Yagize ati: “Igisirikare cy’u Rwanda gitegura umusirikare mu buryo bwose haba mu mitekerereze, mu kubaka umubiri no mu myitozo kugira ngo ahore yiteguye gusohoza inshingano ze no guhangana n’umwanzi igihe cyose bibaye ngombwa.”
Yongeyeho ko uretse ubumenyi bwa gisirikare n’amayeri y’urugamba, abasirikare bahawe amahugurwa ku ndangagaciro ziranga RDF zirimo ubunyamwuga, ikinyabupfura, ubunyangamugayo n’imikorere ishingiye ku mahame agenga Ingabo z’u Rwanda.
Umugaba Mukuru wa RDF yasabye abarangije amahugurwa gukoresha neza ubumenyi bungutse mu kazi ka buri munsi no gukomeza kurangwa n’imyitwarire myiza ibafasha gusohoza neza inshingano zabo zo kurinda igihugu n’abaturage.
Aya mahugurwa ari mu rwego rwa gahunda RDF ishyira imbere yo gukomeza kongerera ubushobozi abasirikare bayo kugira ngo bakomeze kuba ingabo z’umwuga zishoboye guhangana n’imbogamizi z’umutekano ku rwego rw’imbere mu gihugu no mu bikorwa mpuzamahanga byo kubungabunga amahoro.
AMAFOTO:





Src: BTN










