U Rwanda rukomeje kwiyubaka nk’ahantu hizewe ho gushora imari mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije.

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Bernadette Arakwiye, yashimangiye ubushake bw’u Rwanda bwo kuba igicumbi cy’ishoramari rirengera ibidukikije ubwo yitabiraga Ihuriro ryiga ku buryo bwo gutera inkunga ibikorwa by’iterambere no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere (Climate and Development Finance Forum), ryahuje abayobozi n’abafatanyabikorwa batandukanye ku rwego mpuzamahanga.

Muri iri huriro, ryitabiriwe kandi n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, Minisitiri Arakwiye yagaragaje ko u Rwanda rukomeje gushyira imbere gahunda zigamije guhuza iterambere ry’ubukungu no kurengera ibidukikije, mu rwego rwo kubaka ejo hazaza harambye.

Iyi nama yabereye mu gikorwa ngarukamwaka cya London Climate Action Week (LCAW) kibera i Londres mu Bwongereza, gihuza abayobozi ba za Guverinoma, abashoramari, ibigo byigenga, abashakashatsi, imiryango itegamiye kuri leta n’urubyiruko bagamije gushakira hamwe ibisubizo by’ibibazo biterwa n’imihindagurikire y’ikirere. Muri uyu mwaka wa 2026, iki gikorwa cyatangiye kuwa 20 Kamena kikazarangira kuwa 28 Kamena.

Mu kiganiro cye, Minisitiri Arakwiye yagaragaje gahunda y’u Rwanda yiswe Country Platform for Climate and Development, igamije guhuza ibikorwa by’iterambere n’ingamba zo kurengera ibidukikije, hagamijwe gukurura ishoramari rirambye no kongera ubushobozi bw’igihugu bwo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

Yavuze ko iyi gahunda ari imwe mu nkingi zifasha u Rwanda kwigaragaza nk’ahantu hizewe ku bashoramari bashaka gushyigikira imishinga ifasha abaturage mu iterambere, ikanagira uruhare mu kubungabunga ibidukikije no kugabanya ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Bernadette Arakwiye, yasabye abafatanyabikorwa mpuzamahanga kurushaho kumenya amahirwe ari mu mishinga y’u Rwanda igamije kurengera ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, ndetse anabashishikariza kuyishoramo imari.

Yagaragaje ko igihugu gifite icyerekezo gisobanutse cyo kuba ahantu hizewe kandi hakurura ishoramari ryita ku bidukikije, mu gihe rinagira uruhare mu kuzamura imibereho y’abaturage no guteza imbere ubukungu burambye.

Dr. Arakwiye yavuze ko u Rwanda rwifuza gukorana bya hafi n’abafatanyabikorwa banyuranye binyuze muri gahunda yarwo y’Igihugu, hagamijwe guteza imbere imishinga mishya y’ishoramari rirengera ibidukikije no kongera ubushobozi bwo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

Ibi bishimangira umuhate igihugu gikomeje gushyira mu kubaka ubukungu butangiza ibidukikije, no gukurura ishoramari rifasha kugabanya ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere mu gihe rinatanga inyungu ku baturage.

Muri iri huriro, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, yagaragaje ko mu gihe ibihugu byinshi bikomeje guhura n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere ndetse n’izamuka ry’ibiciro by’ingufu, ibigo bikora ibijyanye na peteroli na gaze bikomeje kubona inyungu nyinshi. Yashimangiye ko hakenewe kongera ishoramari mu mishinga y’ingufu zisubira n’ibikorwa bifasha guhangana n’ihindagurika ry’ikirere kugira ngo habeho iterambere rirambye kandi rirengera ejo hazaza h’Isi.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, yatangaje ko ibigo umunani bikomeye ku Isi bikorera mu rwego rwa peteroli n’ingufu byinjije inyungu zirenga miliyari 6,5 z’amadolari ya Amerika mu gihembwe cya mbere cya 2026, mu gihe ibice byinshi by’Isi bikomeje guhura n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere n’ibibazo by’ibiciro by’ingufu.

Yasabye za Guverinoma gutekereza ku gushyiraho imisoro ku nyungu zidasanzwe ibyo bigo byungutse, kugira ngo ayo mafaranga yifashishwe mu gufasha abaturage n’imiryango yugarijwe n’ingaruka z’ubukungu n’iz’imihindagurikire y’ikirere, ndetse no mu kwihutisha ishoramari mu mishinga y’ingufu zisukuye kandi zihendutse.

Guterres yavuze ko amafaranga yakomotse kuri iyo misoro ashobora kugira uruhare mu guteza imbere ingufu zirambye no koroshya uburyo abaturage babona ingufu zitangiza ibidukikije.

Ubu butumwa bujyanye n’ubukangurambaga amaze imyaka myinshi akora bwo gusaba amahanga kugabanya kwishingikiriza kuri peteroli, gaze n’amakara, no kongera umuvuduko mu gushyira mu bikorwa ingamba zigamije kurwanya no kugabanya ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere. Yagaragaje ko ishoramari mu ngufu zisubira no mu bikorwa birengera ibidukikije ari imwe mu nzira z’ingenzi zo kugera ku iterambere rirambye no kurinda ejo hazaza h’Isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *