OpenAI yasinye amasezerano yatumye igira agaciro ka miliyari 500$

Yisangize abandi

Sosiyete y’ikoranabuhanga OpenAI yasinyanye amasezerano akomeye na Microsoft, azayihindura ikigo gifite inshingano zihabwa n’amategeko mu guharanira inyungu rusange (Public Benefit Corporation – PBC), bigatuma igira agaciro ka miliyari 500$.

Aya masezerano mashya azaha OpenAI ubwisanzure busesuye mu mikorere, akuraho imbogamizi zari zihari kuva mu 2019, ubwo Microsoft yatangiraga kugira uruhare runini mu mikorere yayo.

Nk’uko byatangajwe, Microsoft izagira 27% by’imigabane muri OpenAI Group PBC, ifite agaciro ka miliyari 135$, mu gihe OpenAI izakomeza kuba ishinzwe guharanira inyungu rusange ariko inabone ubushobozi bwo kubona abashoramari bashya n’imikoranire mishya itabangamiwe.

Aya masezerano yitezweho gukuraho amakimbirane yari amaze igihe hagati y’impande zombi, aho Microsoft yagenerwaga ububasha bwinshi ku bikorwa bya OpenAI, bikagora iki kigo kugirana amasezerano n’abandi bafatanyabikorwa.

Mu bijyanye n’ikoranabuhanga, OpenAI izagura serivisi y’ububiko bw’amakuru (Cloud Computing) ya Azure ya Microsoft kuri miliyari 250$, bivuze ko izajya iyigenzura n’uko ikoreshwa mu buryo bwigenga.

Amasezerano hagati ya OpenAI na Microsoft azamara byibura imyaka irindwi, akaba azageza mu mwaka wa 2032, ateganyijwe guha OpenAI imbaraga nshya mu guhanga udushya no guhatana ku rwego mpuzamahanga mu bijyanye n’ubwenge buhangano (AI).


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *