U Burayi bukomeje urugamba rwo kwigenga ku ikoranabuhanga rya Amerika

U Burayi bukomeje urugamba rwo kwigenga ku ikoranabuhanga rya Amerika

Mu gihe isi ikomeje kugendera cyane ku ikoranabuhanga rituruka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibihugu byinshi byo ku Mugabane w’u Burayi birimo gushyira imbaraga mu gushaka uburyo byakwihaza mu rwego rw’ikoranabuhanga no kugabanya kwishingikiriza kuri sosiyete zikomeye zo muri Amerika zirimo Google, Microsoft na Amazon.

Ibi biri guterwa ahanini n’impungenge zimaze imyaka zigaragazwa ku mutekano w’amakuru bwite ndetse n’ubushobozi bwa Amerika bwo kugera ku makuru abitswe n’izo sosiyete, kabone n’iyo yaba ari mu bihugu byo hanze yayo.

Icyateye impaka kurushaho ni itegeko rya Cloud Act Amerika yashyizeho mu 2018, riha inzego z’umutekano ububasha bwo gusaba amakuru abitswe na sosiyete z’ikoranabuhanga zo muri icyo gihugu, harimo n’ayo zibitse ku bubiko bw’amakuru buri mu Burayi.

Nyuma y’ibi, ibihugu byinshi byo ku Mugabane w’u Burayi byatangiye kongera gutekereza ku bwigenge bwabyo mu ikoranabuhanga, cyane cyane mu nzego zifite amakuru yihariye nk’ubuzima, umutekano, uburezi ndetse n’inzego za Leta.

Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi iherutse gutangaza gahunda yo kubaka ububiko bunini bw’amakuru bufite umutekano usesuye, buzajya bwifashishwa n’ibihugu byo muri uwo muryango. Uwo mushinga ufite agaciro ka miliyoni 180 z’Amayero kandi washyizwe mu maboko y’ibigo by’i Burayi birimo Scaleway.

U Bufaransa, u Budage ndetse n’u Butaliyani na byo biri mu bihugu byatangiye kwimakaza ikoreshwa rya porogaramu zifunguye kandi z’ubuntu nka Linux na LibreOffice, hagamijwe kugabanya amafaranga byishyura sosiyete zo muri Amerika no kugira ubwisanzure mu micungire y’amakuru.

Abasesenguzi bavuga ko ibi bishobora guhindura byinshi ku isoko ry’ikoranabuhanga ku Isi, kuko imyaka myinshi ishize Amerika ari yo yari yarigaruriye mu buryo bugaragara.

Nubwo bimeze bityo ariko, u Burayi buracyafite urugendo rurerure mbere yo kugera ku bwigenge busesuye. Ibigo byinshi bikomeye byo muri uwo Mugabane biracyakoresha serivisi za Amazon Web Services, Microsoft Azure ndetse na Google Cloud kubera ubushobozi n’uburambe ibyo bigo bifite.

Hari kandi ikibazo cy’uko sosiyete nyinshi z’i Burayi zitaragera ku rwego rwo guhatana ku isoko mpuzamahanga. Urugero ni nka Ecosia, moteri y’ubushakashatsi yo mu Budage, ikiri kure cyane ya Google mu mubare w’abayikoresha n’ubushobozi bw’ikoranabuhanga.

No mu rwego rw’itumanaho, sosiyete nyinshi z’i Burayi zikomeje kwitabaza ibigo byo muri Amerika. Urugero ni nk’amasosiyete y’indege arimo Lufthansa na Air France yatangiye gukoresha internet ya Starlink ya Elon Musk kubera ubushobozi bwayo bwo gutanga internet yihuta ku ndege.

Gusa nubwo hari imbogamizi, iri hinduka rikomeje gufungura amarembo mashya ku masosiyete y’ikoranabuhanga y’i Burayi. Abashoramari benshi batangiye gushora amafaranga mu bigo bitanga serivisi zo kubika amakuru kuri murandasi no gukora porogaramu zitagenzurwa n’ibihugu bikomeye nka Amerika, u Bushinwa cyangwa u Burusiya.

Impuguke zivuga ko mu myaka iri imbere u Burayi bushobora kugira ijambo rikomeye ku isoko ry’ikoranabuhanga, cyane cyane mu bijyanye no kurinda amakuru bwite no guteza imbere ikoranabuhanga rifunguye kandi ridashingira ku bihugu bikomeye byo hanze.

U Burayi bukomeje urugamba rwo kwigenga ku ikoranabuhanga rya Amerika
Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *