Habonetse imibiri y’abataliyani baburiye ubuzima mu buvumo bw’inyanja ya meldive

Igikorwa cyo gushakisha Imibiri cyari Kigoranye cyasojwe nyuma y’Iminsi myinshi

Leta ya Maldives yatangaje kuri uyu wa Mbere ko imibiri y’abataliyani bane bari baraburiwe irengero yabonetse mu buvumo bwo munsi y’inyanja bwa Vaavu Atoll, nyuma y’igikorwa gikomeye cyo kubashakisha cyamaze iminsi myinshi.

Aba bataliyani batanu bapfuye ku wa Kane ushize ubwo bari mu rugendo rwo kwibira mu mazi (scuba diving) bashakisha ubuvumo bwo munsi y’inyanja. Umubiri umwe wahise uboneka uwo munsi ku muryango w’ubwo buvumo, mu gihe abandi bane bakomeje gushakishwa.

Abahanga Mpuzamahanga Bifatanyije na Maldives Mu Gushakisha.

Abahanga mu kwibira mu buvumo bwo munsi y’amazi baturutse mu bihugu bitandukanye bifatanyije n’inzobere zo muri Maldives ndetse n’abashinzwe kurinda inkombe mu gushaka imibiri yabuze.

Abibira batatu bakomoka muri Finland bakorana na Divers Alert Network (DAN), umuryango mpuzamahanga wita ku mutekano w’abibira, bifatanyije n’izindi nzobere ndetse n’abashinzwe umutekano wo ku nyanja kugira ngo bashyireho uburyo bushya bwo gukomeza igikorwa cyo gutabara.Ibikoresho byihariye byatanzwe n’u Bwongereza na Australia kugira ngo bifashe muri icyo gikorwa.

Umusirikare Wari Mu Butabazi Na We Yahasize Ubuzima

Igikorwa cyo gushaka iyo mibiri cyaje no guhitana undi muntu. Umusirikare mukuru w’umwibizi witwa Sgt. Mohamed Mahudhee w’imyaka 43 yapfuye ku wa Gatandatu ubwo yari yinjiye muri ubwo buvumo mu gikorwa cya kabiri cyo gushaka imibiri.

Ubwo buvumo buvugwa ko bufite ubujyakuzimu bwa metero 70 munsi y’amazi, kandi bukagira uburebure bwa metero 200, ibintu byagaragaje uburyo icyo gikorwa cyari gifite ibyago byinshi.Umuvugizi wa leta ya Maldives, Mohamed Hussain Shareef, yavuze ko:“Yari umwe mu bibira bafite uburambe bwinshi, ibyo bikaba bigaragaza uburyo iki gikorwa cyari kigoye cyane.”

Abapfuye Bari Bande?

Mu bapfuye harimo:Monica Montefalcone, wari umwarimu w’ibidukikije muri Kaminuza ya Genoa ,Giorgia Sommacal, umukobwa wa Monica Montefalcone ,Federico Gualtieri, inzobere mu buzima bwo mu nyanjaMuriel Oddenino, umushakashatsi, Gianluca Benedetti, wari umwarimu wo kwibira mu mazi, wabonetse mbere ku muryango w’ubwo buvumo.

Abayobozi bavuze ko hari undi mwibizi wa gatandatu wari kumwe na bo ariko we ntiyigeze yinjira mu mazi ubwo abandi batangiraga urugendo.

Imibiri Yabonetse Mu Gice Cyimbitse Cy’Ubuvumo.

Leta ya Maldives yatangaje ko imibiri y’abo bantu yabonetse mu gice cyimbitse cyane cy’ubwo buvumo bwo munsi y’inyanja. Biteganyijwe ko imibiri ibiri izakurwamo ku wa Kabiri, indi ibiri igakurwamo ku wa Gatatu.

Iki gikorwa cyakomeje gukurikiranwa n’itangazamakuru mpuzamahanga kubera uburyo cyari gikomeye kandi giteye impungenge.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *