Urubuga nkoranyambaga rwa X rwashyizeho impinduka nshya zigira ingaruka ku barukoresha badafite icyemezo cya ‘Blue Badge’, hagamijwe kugabanya ikoreshwa nabi rya platform no kurwanya konti zidakoresha imyirondoro yizewe.
Impinduka nshya zashyizweho
Mu mpinduka zatangajwe:
- Umuntu udafite ‘Blue Badge’ yemerewe gukora posts 50 gusa ku munsi ,zivuye kuri 2400 zari zisanzwe.
- Ibi birimo tweets zisanzwe, quote tweets na retweets.
- Umubare w’ibitekerezo (comments) ushobora gutangwa ku munsi na wo wagabanyijwe ugera kuri 200, uvuye kuri 2400.
Impamvu y’izi mpinduka
X yavuze ko izi ngamba zigamije:
- Kurwanya konti zikora ibikorwa binyuranyije n’amategeko
- Kugabanya spam
- No guteza imbere konti zifite imyirondoro yemejwe.
Abafite Blue Badge basabwa gutanga amakuru yabo bwite ndetse n’ibyangombwa bibaranga kugira ngo bahabwe icyo kemezo.
Abasesenguzi bavuga ko izi mpinduka zishobora kugira ingaruka ku bantu basanzwe bakoresha cyane uru rubuga, cyane cyane abakora ibikorwa byo kwamamaza, itangazamakuru cyangwa abakunda gutanga ibitekerezo byinshi.
Hari kandi ababona ko uru rubuga rushaka gushishikariza abantu kwishyura serivisi ya premium kugira ngo babashe gukoresha features nyinshi.











