Trump yavuze ko ibiganiro hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran bishobora gutanga umusaruro, ariko yihanangiriza ko nibitagera ku ntego yabyo, Amerika izongera gusubukura ibikorwa bya gisirikare.
Yabitangaje ari mu ndege ya Air Force One, ubwo yasubizaga ibibazo by’abanyamakuru ku ihagarikwa ry’imirwano rimaze iminsi hagati y’impande zombi.
Trump yavuze ko ibiganiro biri gukorwa biri gutanga icyizere, asobanura ko bishobora kugera ku mwanzuro urambye wo guhagarika intambara.
Ati: “Hari ibiganiro byiza kandi byubaka biri kuba.”
Yongeyeho ko amahirwe yo gukemura amakimbirane ari menshi, ariko agaragaza ko Amerika yiteguye kongera gukoresha imbaraga za gisirikare mu gihe ibiganiro byapfuba.
Ati: “Amerika izakomeza ibyo yari iri gukora mbere” y’ihagarikwa ry’imirwano.
Trump yavuze ko yahagaritse ibitero ku wa Gatanu nyuma y’ubusabe bw’ibihugu byari biri gufasha mu buhuza, byamusabye guha amahirwe inzira y’ibiganiro.
Ku ruhande rwa Iran, ubuyobozi bwahakanye ko hari ibiganiro by’imbonankubone biri kuba hagati yabwo na Amerika.
Iri hagarikwa ry’imirwano ryaje nyuma y’ibyumweru bibiri by’intambara yaranzwe n’ibitero byahererekanywaga hagati y’impande zombi, ibintu byatumye amasezerano y’agahenge yari yarumvikanyweho muri Kamena adakomeza kubahirizwa.
Igisirikare cya Amerika cyatangaje ko ibitero cyagabye byari bigamije kugabanya ubushobozi bwa Iran bwo guhungabanya ubwikorezi bw’ibikomoka kuri peteroli binyuze mu muhora wa Hormuz.
Trump yanahakanye amakuru yavugaga ko Amerika ishobora kuba iri kugabanyukirwa n’intwaro kubera intambara imaze igihe ihanganyemo na Iran. Yavuze ko igihugu cye gifite ububiko buhagije bw’amasasu n’ibikoresho bya gisirikare, kandi ko gikomeje gukora izindi ntwaro zirimo misile za Patriot.
Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida wa Amerika, Anna Kelly, na we yemeje ko igisirikare cya Amerika gifite ubushobozi n’ububiko buhagije bwo gukomeza ibikorwa byacyo bya gisirikare igihe bibaye ngombwa.
Umwuka mubi hagati ya Amerika na Iran wakajije umurego nyuma y’ibitero Amerika na Israel bagabye kuri Iran ku wa 28 Gashyantare. Iran yahise isubiza igaba ibitero bya misile n’indege zitagira abapilote ku birindiro bya Amerika no ku nyungu zayo mu karere, harimo no muri Israel.
Muri Kamena, impande zombi zari zumvikanye ku guhagarika imirwano, kongera gufungura umuhora wa Hormuz no gushaka amasezerano yo kurangiza intambara mu gihe cy’iminsi 60. Icyakora, nyuma y’igitero Iran yagabye ku mato atwara peteroli muri uwo muhora ku wa 13 Nyakanga, Amerika yongeye kugaba ibitero byo mu kirere kuri Iran ndetse ifunga ibyambu byayo.
Iran na yo yahise isubiza yibasira ibirindiro bya gisirikare bya Amerika mu Burasirazuba bwo Hagati, igitero cyahitanye abasirikare bane b’Abanyamerika.










